Centrafrica: Ingabo za leta zifashijwe n’iz’u Rwanda zigaruriye Umujyi wa Bouar

Kuri uyu wa kabiri, itariki 09 Gashyantare, igisirikare cya Centrafrica gifashijwe n’ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya, cyigaruriye Umujyi wa Bouar, aho nyuma yo kuwigarurira amafoto agaragaza ingabo muri mu gace ka PK 0 muri uyu mujyi yahise atangira gukwirakwizwa.

Imirwano ikomeye yabaye ku matariki 9 na 17 Mutarama yari yatumye ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo, ndetse igice kinini cy’uyu mujyi kigarurirwa n’inyeshyamba.

Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko kwigarurira uyu mujyi ari ingenzi cyane kuko ari imwe nzira zigaburira umurwa mukuru. Inyeshyamba zihurije mu ihuriro CPC zari zarunze ingufu nyinshi muri Bouar hagati mu Ukuboza zihagarika urujya n’uruza rw’imodoka zitwara ibicuruzwa. Intego inyeshyamba zari zifite, ni uguhagarika ubuzima bw’umurwa mukuru.

Umujyi ingabo za leta ya Centrafrica zaherukaga kwigarurira ni Umujyi wa Boali. Mu byumweru bishize ariko igisirikare cyakomeje gutera intambwe gisatira Bouar kinyuze mu bice bya Bossembele ku itariki ya 4, Yaloke ku itariki ya 5, Bossemptele ku itariki ya 7, ndetse kinjira Bouar kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Gashyantare.

Izi ngabo za leta zifashijwe n’Abanyarwanda n’Abarusiya zikaba zarihutaga cyane zinyura muri ibyo bice ariko nta rugamba rwa nyarwo zihuye narwo kuko inyeshyamba zasaga nk’izihunga mbere y’uko ingabo za leta zizigeraho.

Ikintu gikomeje kwibazwa n’ababikurikiranira hafi rero ni ukumenya niba koko izi nyeshyamba zisubira inyuma kubera imbaraga nkeya cyangwa ari undi muvuno ziri gukoresha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *