Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kateye intambwe iganisha ku koroshya ibihano byo kugura intwaro byafatiwe Repubulika ya Centrafrica (CAR), gatanga uruhushya rwemera guha intwaro zimwe ingabo za leta. Icyakora, nubwo iki cyemezo cyafashwe, Guverinoma ya Centrafrica yagaragaje ko itishimiye iki cyemezo ivuga ko ari “agasuzuguro. ”
Akanama gashinzwe umutekano mu mpera z’ukwezi gushize kemeje ko ibiri kubera mu gihugu “bikomeje kuba ikibazo ku mahoro n’umutekano mpuzamahanga mu karere.” Kubera ibyo, embargo y’intwaro yabayeho kuva intambara y’abenegihugu yaba mu 2013 byongerewe kugeza ku ya 31 Nyakanga 2024.
Uku kwagura igihe cya embargo kuzanye impinduka zigaragara: embargo ntizongera gukubiramo “gutanga, kugurisha, cyangwa guhererekanya intwaro hamwe n’ibikoresho bijyanye no guha ubufasha, inama, n’amahugurwa abashinzwe umutekano muri Centrafrica.”
Iki cyemezo cyabonye ubwiganze bw’amajwi, amajwi 13 yabishyigikiye, mu gihe u Burusiya n’u Bushinwa byahisemo kwifata. Impungenge z’ibanze zishimangira iki cyemezo ni ugucuruza intwaro mu buryo butemewe bivugwa ko buteza imbere ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu nk’uko tubikesha military.africa.
Mu gihe guverinoma ya CAR yashakaga gukuraho burundu embargo, icyemezo cyemejwe ntigihuye n’ibyo yari yiteze, bituma Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sylvie Baipo Temon, avuga ko ari “agasuzuguro.” Yashinje akanama gashinzwe umutekano guhuza bidakwiye igihugu cye n’imitwe yitwaje intwaro. Temon ariko yashimiye u Burusiya n’u Bushinwa byifashe, yerekana ko atishimiye ibyavuye mu matora.
Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyanskiy, yasobanuye aho u Burusiya buhagaze, ashimangira ko mu myaka icumi ishize yagaragaje ko nta cyemezo cyafashwe mu kubuza imitwe yitwaje intwaro kubona intwaro. Yakomeje avuga ko ukurikije uko Centrafrica imeze muri iki gihe, Akanama gashinzwe umutekano kagombye guhitamo gukuraho ibihano byose, bigatuma igihugu gifite ubusugire cyibasha kwirindira umutekano.


