Centrafrica: Umubiligi ufite ubwenegihugu bwa Portugal afunzwe ashinjwa ubutasi

Umugabo ukorera umuryango utegamiye kuri leta w’Abanyamerika akaba afite pasiporo z’u Bubiligi na Portugal yafatiwe mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrica kandi ari gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cy’ “umugambi mubisha” kuri Leta ufitanye isano n’ “imitwe yitwaje intwaro” nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Bangui kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Gicurasi 2024. Yafatiwe i Zémio ku Cyumweru afashwe n’abacanshuro ba Wagner, kuva icyo gihe akaba ari i Bangui mu biro by’ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ubujura.

Muri Repubulika ya Centrafrica, umushinjacyaha yatangaje ko hafunguwe iperereza ku mwenegihugu w’u Bubiligi na Portugal watawe muri yombi ku wa Gatandatu ushize, itariki ya 25 Gicurasi i Zémio, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’igihugu. Uyu mujyanama w’umuryango utegamiye kuri leta w’Abanyamerika, arakekwaho kuba yaravuganye n’abayoboke b’imitwe y’inyeshyamba, mu karere ka Haut-Mbomou aho abacanshuro b’Abarusiya baherutse koherezwa gutoza imitwe yitwara gisirikare yaho.

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha Benoit Narcisse Foupkio, ngo uyu mugabo “yahoraga ahura n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Centrafrica hagamijwe gukora umugambi mubisha, guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’ibikorwa byo gushishikariza urwango no kwigomeka ku nzego z’ubwirinzi n’umutekano. ”

Konti nyinshi zifitanye isano na Wagner zimusobanurira nk’ “intasi y’Abanyamerika” nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Abadipolomate b’i Burayi bemeje ko afite ubuzima bwiza kandi ko afashwe neza. Ku mbuga nkoranyambaga, konti nyinshi zifitanye isano na Wagner zaboneyeho guhita zishyira ahagaragara vuba ifoto y’umugabo uvugwa no kumusobanura ko ari “maneko wa Amerika”.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, umushinjacyaha kandi yihanangirije imiryango itegamiye kuri leta, ayihamagarira “kwirinda gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Bivugwa ko uyu mugabo, utavugwa amazina muri iyi nkuru, akunze kujya muri Repubulika ya Centrafrica mu butumwa nk’umujyanama. Yakoranye cyane n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Yari muri Zémio muri “gahunda yo guteza imbere abaturage”, nk’uko umukoresha we ubu, umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika, Family Health International 360 (FHI 360), yabitangarije Agence France Presse.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *