Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, bimaze gutangaza ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 15 Werurwe 2021 yahagaritswe kuri iyi mirimo.
Itangazo risohotse kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023 rirasobanura ko impamvu Gasana ahagaritswe ari uko hari ibyo akurikiranweho agomba kubazwa.
Iri tangazo rigira riti: “CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”
Gasana yigeze guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri w’intara y’Amajyepfo tariki ya 25 Gicurasi 2020. Icyo gihe na bwo hari ibyo yari akurikiranweho, yagombaga kubazwa.




