Perezida wa Chad, Idris Deby, yayoboye ingabo z’igihugu cye mu gitero cyafatiwemo intwaro nyinshi z’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Iki gitero cyiswe Operation Boma Anger” cyagabwe ku wa 02 Mata, amakuru yacyo amenyekana nyuma y’iminsi ibiri kibaye. Ni igitero cyabereye hafi y’ikiyaga cya Chad.
Icyorezo gitero cyari kigamije kwihorera nyuma y’icyo Boko Haram yagabye ku ngabo za Chad mu minsi yashize kikagwamo abasirikare 92 ba kiriya gihugu.
Uretse kuba cyarafatiwemo ziriya ntwaro, cyanaguyemo abarwayi 76 ba Boko Haram, barimo umwe mukuru nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bya hano ku mugabane wa Afurika byabitangaje.
Ibyo n’itangazamakuru kandi byavuze ko cyabohorewemo ingabo za Nigeria zari zarafashwe bugwate na Boko Haram.
Nyuma yo kuyobora ingabo z’igihugu cye muri kiriya gitero, Perezida Idriss Deby yavuze ko atazemera gutsindwa na Boko Haram kugeza igihe ubutabera buzatangirwa.
Abenshi mu Banyafurika bashimiye Perezida Deby ku bw’ubutwari yagaragaje.
Igihugu cya Chad kiri mu bimaze igihe byarashegeshwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, kimwe n’ibihugu bya Niger na Nigeria.





