Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, ari muri ba Lieutenant Colonel 83 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame, bahabwa ipeti rya Colonel.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare barenga 700.
Abazamuwe barimo ba Brig Gen bane bagizwe ba Maj Gen, ba Colonel 17 bagizwe ba Brig Gen na ba Lt Col 83 bagizwe ba Colonel.
Nta mazina y’abasirikare bazamuwe mu ntera ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwigeze bushyira ahagaragara.
Mu byo byamenyekanye ko bagizwe ba Colonel cyakora harimo Karasira Richard usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa APR FC.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Afande Karasira yagizwe Chairman wa APR FC asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganga waherukaga kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Mu myaka umunani ishize ni bwo Colonel Karasira yaherukaga kuzamurwa mu ntera, ubwo yahabwaga ipeti rya Lt Col avuye ku rya Major.
Afande Karasira usibye kuba ari Umuyobozi Mukuru wa APR FC, asanzwe ari n’umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Uyu musirikare kandi ni umwe mu bo mu ngabo z’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, ikindi akaba yarabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (Marines Force).


