Chris Brown yaciye amarenga ko atakiri mu rukundo n’umugore we

Umubyinnyi Christopher Maurice Brown, wamenyekanye mu muziki nka Chris Brown, yaciye amarenga ko kuba atakiri mu rukundo n’uwari umukunzi we, umunyamideri Ammika Harris.

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko, aherutse gusiba abantu barimo n’umukunzi we ku rukuta rwe rwa Instagram, asigazaho umuntu umwe ari we umukobwa we, Royalty Brown, w’imyaka 6 y’amavuko.

Chris Brown uheruka gusohora indirimbo “No Guidance”, amaze igihe kitari gito mu rukondo na Ammika Harris ndetse bikaba byari binitezwe ko nyuma yo kumubyarira umwana w’umukobwa, bari no kuzabana nk’umugabo n’umugore.

Mu rugendo rw’urukundo, Chris yakundanye n’umuhanzikazi Rihanna ndetse rugera kure kuko umubano wabo wamenyekanye hose ku Isi ndetse ‘couple’ yabo iba mu zafatwagaho urugero n’abatari bake.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *