show-singer-chris-brown-held-95744009

Chris Brown yasabye situdiyo ya Warner Bros kumuha miliyari 700 Frw y’indishyi

Umuhanzi Chris Brown w’imyaka 35,m yatanze ikirego cya miliyoni $500 (700,000,000 Frw) ashinja abategura filime mbarankuru yitwa Chris Brown: A History of Violence kumusebya.

Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko Chriss Brown yereze Warner Bros. Discovery, Ample Entertainment, n’abandi kubeshya ko yakoze ibyaha birimo gufata ku ngufu umugore mu mwaka wa 2020, nubwo yari yaratanze ibimenyetso byerekana ko ibyo birego bidafite ishingiro.

Mu kirego cye, Brown avuga ko umugore wagaragaye amurega muri filime mbarankuru yagiye anyomozwa inshuro nyinshi, ndetse ko yari yarigeze gusubira ku kirego yari yatanze.

Mu 2022, ikirego cya miliyoni $20 cyatanzwe n’uwo mugore cyaje guteshwa agaciro n’urukiko kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Iperereza ryakozwe na Polisi ya Miami Beach ryerekanye ko ibyo birego nta shingiro bifite, kandi ko nta mpamvu zatuma Brown abiryozwa.

N’ubwo bimeze bityo, filime mbarankuru iracyamushinja kuba “umusambanyi w’akarande” no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyo Chris Brown ahakana yivuye inyuma.

Chris Brown washinjwe ibyaha by’ihohotera mu 2009 kuri Rihanna, avuga ko kuva icyo gihe yakoze uko ashoboye kugira ngo yubake izina rye.

Uyu muhanzi asaba indishyi za miliyoni $500 kubera ko iyo filime mbarankuru yateje izina rye icyasha, igahungabanya umwuga we ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi.

Filime mbarankuru Chris Brown: A History of Violence yanyuze kuri televiziyo ya Investigation Discovery, iyoborwa na Warner Bros. Discovery, mu Ukwakira 2024.

Umugore uvugwa mu kirego yahaye ubuhamya muri iyo filime, ariko isura ye ntigaragara. Yatangaje ko Brown yamufashe ku ngufu, nubwo abamwunganira bavuga ko ibyo avuga ari ibinyoma.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *