Deux-hommes-sur-une-barque-dans-la-riviere-Rusizi-non-loin-de-lendroit-ou-le-corps-sans-vie-de-Joseph-Kariyo-a-ete-retrouve-3800x2138_c

Cibitoke: Abasirikare barashe umuturage wari ugiye mu murima we

Umuhinzi w’imyaka 53 yarashwe n’abasirikare b’Abarundi ubwo yajyaga mu murima we w’umuceri uri ku ruzi rwa Rusizi, rutandukanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Burundi, muri Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi.

 

Aya mahano yabaye ku wa Gatandatu, itariki 10 Mutarama, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma y’umunsi umwe hatanzwe amabwiriza abuza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kugera ku mupaka w’u Burundi na Congo.

 

Ibi byabereye mu gace ka Rugombo muri Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura, hafi y’ikigo cya gisirikare cya Mparambo. Amakuru yakusanyirijwe aho byabereye avuga ko uwishwe, umuturage w’imyaka 53 utuye mu gace ka Mparambo, yari arimo kujya mu murima we w’umuceri uherereye ku nkombe z’uruzi rwa Rusizi.

 

Yari aherekejwe n’undi mugabo wari waje kumufasha guhinga umurima w’umuceri nk’uko inkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.

 

Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aba bagabo bombi bahuye n’irondo rya gisirikare rigenzura umupaka w’u Burundi na Congo.

 

Bivugwa ko abasirikare babategetse guhagarara, kubera ubwoba, nyir’umurima agerageza guhunga. Abasirikare bahise barasa, bamukubita amasasu menshi, harimo atanu yamufashe mu mugongo n’andi mu rubavu. Yahise apfa.

 

Umugabo wari uherekeje uwishwe yahise yafashwe n’abasirikare hanyuma ahatirwa kwerekana aho baturutse.

 

Abaturage baho bahurije hamwe bavuga ko uwahohotewe nta kindi yari agamije uretse kujya mu murima we. Ntabwo yari yitwaje imbunda cyangwa ngo agire uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kitemewe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *