275739768_497741738482790_4587635409050466472_n-1e1b3

Cira birarura – Willy Ndahiro kuri Bad Rama

Umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, Willy Ndahiro, yanyomoje amakuru yavuzwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, amushinja kumuhimbira ubutumwa agamije kumugaragaza nk’ushyigikiye ibitekerezo bye byo kunenga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ibi byatangiye nyuma y’uko Bad Rama, uherutse kugaragara mu bavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, ashyize hanze ubutumwa agaragaza ko Willy Ndahiro amushyigikiye. Ndahiro yahise abinyomoza, avuga ko atigeze yandika ayo magambo kandi ko ari ibihimbano bigamije kumusebya no kuyobya abantu.

Mu butumwa bwe, Willy Ndahiro yamaganye ibyo bikorwa, agaragaza ko adashyigikiye na gato ibitekerezo byo gutesha agaciro abayobozi b’Igihugu cyangwa kugoreka amateka. Yibukije ko yabaye mu ngabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko afite aho ahagaze ku bijyanye no kurengera Igihugu.

Yanagaragaje ko ababeshya bakoresheje amazina y’abandi bagamije kubashora mu mpaka za politiki batabigizemo uruhare. Yagize inama Bad Rama yo kureka iyo nzira, amwibutsa ko hari abandi bayinyuzemo ntacyo bagezeho.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, na we yanenze imyitwarire ya Bad Rama, asaba urubyiruko kudaha agaciro ibinyoma no gukomeza gukora ibyubaka Igihugu.

Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abatari bake bashimangiye ko gukoresha amazina y’abandi mu kubahimbira ubutumwa atari umuco mwiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *