Umunyarwandakazi Clare Akamanzi wahoze ari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa.
NBA Africa ni ikigo cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika.
Iki kigo cyemeje ko Akamanzi ari we muyobozi wacyo mushya kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter.
Kiti: “National Basketball Association (NBA) uyu munsi yagize Clare Akamanzi, umuyobozi mu by’ubucuruzi ndetse n’umucuruzi mpuzamahanga n’umunyamategeko mu by’ishoramari nk’umuyobozi Mukuru wa NBA Africa.”
Biteganyijwe ko Akamanzi azatangira inshingano ze nshya Ku wa 23 Mutarama 2024.


