Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryijeje Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya lisansi gikomeje kwigaragaza mu gihugu kizaba cyakemutse mu myaka itanu.
Ibi byatangajwe mu cyumweru gishize n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru n’abanditsi.
Uyu muyobozi w’ishyaka yijeje ibi agendeye ku kuba ngo barimo kongera ubuhinzi bw’ikawa, igihingwa kitezweho kuzinjiriza u Burundi amafaranga y’amadevize akenerwa mu kurangura lisansi ikoreshwa mu gihugu.
Nk’uko tubikesha urubuga UBMNews, Ndikuriyo yagize ati « Twihaye imyaka itanu kugira ikibazo cya lisansi kibe cyamaze kubonerwa umuti. »
Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD akaba yasobanuye ko ikibazo cy’ibura rya lisansi cyatewe n’ibura ry’amafaranga y’amadevize, ngo ryatewe na politiki z’ibihugu by’amahanga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (FMI) cyasabye ko ubuhinzi bw’ikawa bwakwegurirwa abikorera.
Yavuze ko abaturage babonye ikawa itakibasha kubatunga bahitamo kuyihorera aho yari ihinze batangira guteramo ibitoki, amateke n’ibindi bihingwa ngandurarugo.
Ndikuriyo akaba avuga ko mu gihe ikawa isarurwa mu Burundi ingana na toni 42,000 mu mwaka yaguma kuri icyo gipimo, igihugu cyashobora kwigurira lisansi gikoresha nta nkomyi n’imwe.


