Colonel Mamadi Doumbouya uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho yirukanye ku mirimo Gén Sadiba Koulibaly, nyuma y’amasaha 24 amugize Minisititi.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi ni bwo Doumbouya yari yagize Gén Koulibaly Minisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi ndetse n’imiturire.
Byari nyuma yo kumwambura inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinée akamusimbuza Général de Brigade Ibrahima Sory Bangoura amaze iminsi ibiri azamuye mu ntera.
Gén Sadiba Koulibaly yafatwaga nk’uwa kabiri ukomeye mu bagize inama ya gisirikare iyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho, nyuma ya Colonel Mamadi Doumbouya.
Iteka rya Perezida w’inzibacyuho wa Guinée ryaraye risomewe kuri Televiziyo y’Igihugu rivuga ko Gén Koulibaly wari umaze amasaha 24 agizwe Minisitiri w’imiturire yavanwe kuri izi nshingano, asimburwa na Gén (Rtd) Ibrahima Kalil Condé wahoze ari Guverineri w’intara ya Kindia.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu uriya musirikare yahise yirukanwa shishi itabona, gusa amakuru avuga ko we ubwe ari we wanze inshingano yari yahawe na Doumbouya nk’impozamarira.
Gen Koulibaly nyuma yo kuvanwa ku nshingano za Minisitiri hari amakuru yacicikanye avuga ko yaba yahise atabwa muri yombi, gusa nyuma aza kunyomozwa n’umwe mu bakora muri Minisiteri y’Ingabo za Guinée.


