Urukiko rwa gisirikare rw’i Goma Ku wa Mbere rwahamije abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye i Goma mu minsi yashize.
Ni ubwicanyi bwabaye ku wa 30 Kanama, ubwo bariya basirikare biraraga mu baturage bo mu itsinda ryitwa Wazalendo bigaragambirizaga i Goma basaba ko Ingabo za MONUSCO ziri muri Congo zataha mu bihugu byazo.
Icyo gihe abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Tshisekedi barashe mu cyico abarenga 50 bari mu bigaragambyaga, abandi babarirwa muri za mirongo barabakomeretsa.
Abasirikare batandatu barimo Colonel Mike Mikombe wari ukuriye abasirikare barinda Tshisekedi i Goma ni bo bari bamaze igihe bakurikiranweho buriya bwicanyi.
Urukiko mu mwanzuro warwo wasomwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira, rwanzuye ko Colonel Mikombe yagize uruhare muri buriya bwicanyi, rumuhanisha igifungo cya burundu. Urukiko rwanategetse ko yirukanwa mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Batatu mu bareganwaga n’uyu musirikare bo bahanishijwe inyaka 10 y’igifungo kuri buri umwe, nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwicanyi.
Muri uru rubanza hanaregwagamo Colonel Donatien Bawili uyobora Régiment ya 19 y’Ingabo zikorera i Goma. Uyu ubushinjacyaha bwaherukaga kumusabira imyaka 10 y’igifungo, gusa we na mugenzi we witwa Kabamba wa Kabamba urukiko rwabagize abere.


