IMG-20260219-WA0004

Col. Sumanyi Charles Sumanyi yarahiye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yayoboye umuhango w’irahira rya Col Charles Sumanyi ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.

Colonel Sumanyi yarahiriye ziriya nshingano, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 28 Mutarama 2026.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yasabye Col Sumanyi kuzarangwa n’ubunyangamugayo, yirinda gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.

Yashimangiye kandi akamaro ko gukora akazi ashishikaye, mu buryo bunoze kandi bwihuse, anashyira imbere itangwa rya serivisi nziza mu gihe asohoza inshingano ze za buri munsi; nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.

Umuhango w’irahira rya Colonel Charles Sumanyi witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *