Visi Perezida wa Colombia, Francia Marquez, yatangaje ko ururimi rw’Igiswahili rugomba kwigishwa m mashuri mu rwego rwo guhamya isano iri hagati y’abo mu gihugu cye n’Abanyafurika.
Nk’uko RFI ibivuga, Marquez yabitangarije imbere y’abanyamakuru tariki ya 26 Gashyantare 2023, ubwo yasobanuraga ibyaranze uruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo, Kenya na Ethiopia.
Uyu muyobozi wa kabiri ufite ijambo rikomeye mu gihugu, yasobanuye ko abarimu b’Abanyakenya ari bo bazajya bigisha Igiswahili muri Colombia, abo mu gihugu cye na bo bajye kwigisha icy’Espagnol muri Afurika. Ati: “Ni ingenzi mu kubaka inkomoko n’urwibutso rw’amateka.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bakomeje kwamagana iki cyemezo, basobanura ko nta Munyakolombiya ufite aho ahuriye n’Igiswahili. Baributsa Marquez ko Abanyafurika bajyanwe mu bucakara muri Colombia baturutse mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika bidakoresha uru rurimi. Ariko ntacyo bavuga ku kwigisha icy’Espagnol kuri uyu mugabane.


