gettyimages-156693974-612x612_copy_1224x814

Colonel Kaina yatanze umucyo ku makuru yavugaga ko afunzwe

Colonel Innocent Kiana washinze ihuriro Coalition Nationale Pour la Libération du Congo (CNLC) akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo zizwi nka Forces Nationale pour la Libération du Congo (FNLC), yanyomoje amakuru yavuga amaze iminsi afungiwe muri Uganda, nyuma yo gusa n’uburirwa irengero.

Byavugwaga ko mbere yo gufungwa yabanje guhamagazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Muhoozi Kainerugaba.

Iby’ifungwa rya Colonel Kaina kandi byahuzwaga n’uruzinduko Gen Muhoozi mu kwezi gushize yagiriye i Kinshasa rugasiga abonanye n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lieutenant-Général Jules Banza na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Uru ruzinduko kandi rwasize Kinshasa na Kampala bisinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Colonel Kaina mu kiganiro cyihariye yahaye BWIZA, yavuze ko atigeze afungwa ko ahubwo yari yaragiye mu butumwa bw’akazi.

Ati: “Nagiye isafari ngira ngo byabayemo urujijo rw’abantu, hari ubwo umuntu agenda atabwiye n’abantu atari na ngombwa, ngira ngo ni na ho havuye biriya ariko nta kibazo nigeze ngira […] Rwose ndakubwiza ukuri ko ntacyo nabaye, gusa nari naragiye mu kazi telefoni ivaho.”

Colonel Kaina yashimangiye ko we n’Ingabo ayoboye bagikomeje umugambi wo kubohora abanye-Congo by’umwihariko abo mu ntara ya Ituri, bijyanye no kuba Leta y’i Kinshasa igifite umugambi wo kubagirira nabi.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka ni bwo Col. Kaina yashinze CNLC mu rwego rwo gushyira iherezo “ku myitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa irangwa no kuba butarajwe ishinga n’imibabaro y’abanye-Congo baterwa n’imiyoborere mibi idashingiye ku ndangagaciro.”

Mu byo ashinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi birimo ruswa, icyenewabo, kugura abo ashaka kwiyegereza, guta muri yombi abatavuga rumwe na we mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kunyereza umutungo w’igihugu, imvugo z’urwango zibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’ibindi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *