Sosiyete y’indege ya Congo Airways yatangaje ko iri gushaka uko yakodesha indege ebyiri byihuse, kugira ngo yongere gusubukura ingendo zayo imaze iminsi yarasubitse.
Byatangajwe na Marc Ekila Likombio uyiyobora, ubwo ejo ku wa Gatatu yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde.
Likombio yagize ati: “Turizera ko igisubizo kiboneka byihuse kugira ngo sosiyete yongere gusubukura ingendo binyuze mu gushaka indege ebyiri twakodesha byihuse, kugira ngo zidufashe gukomeza ibikorwa kandi dukomeze inzira yo kunoza umutekano wibikorwa byacu.”
Ku Cyumweru tariki ya 11 Congo Airways yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.
Iyi Sosiyete isanzwe yegamiye kuri Leta ya Congo yafashe kiriya cyemezo, mu rwego rwo kugira ngo ibanze gukoresha indege imwe rukumbi yari isigaranye yagize ibibazo bya moteri.
Congo Airways isanganywe ibibazo by’indege dore ko yahoze ifite izigera kuri eshatu, gusa zose zagiye zipfa zikabura izo kuzisimbura.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko iri gushaka amikoro yo gutera inkunga iyo sosiyete, kugira ngo ibe sosiyete y’indege ifite icyerecyezo.
Congo Airways ku ruhande rwayo ivuga ko byibura ikeneye $ miliyoni 33 (Abarirwa muri Frw miliyari 35) kugira ngo ibashe gusana indege zayo zangiritse.


