Colonel Reyel Majita Yav Charles Ukuriye, Komanda wa serivisi zishinzwe uburere mboneragihugu, gukunda igihugu n’ibikorwa by’imibereho y’ingabo muri FARDC, SECAS (Service d’éducation civique patriotique et d’actions sociales des Forces Armées de le République Démocratique du Congo) ntiyumva ukuntu umuntu nka Corneille Nangaa utarigeze akora igisirikare ahantu na hamwe aza agakangaranya ingabo z’igihugu gikomeye nka Congo, aho avuga ko byose biterwa n’ibyitso bizirimo.
Ni ubutumwa yatanze mu ijwi rikakaye no gukanga abasirikare bakuru bagenzi be bari bateraniye mu nama yabahuje ku itariki 7 Ukwakira 2025, mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
Ati: “Uyu Nangaa, kuva ryari Nangaa akora igisirikare? Nangaa yakoze igisirikare hehe?” asubiramo inshuro ebyiri abari aho bati: “nta na hamwe”. arakomeza ati: ” None se? Uyu nangaa araza n’abasirikare, arimo gukanga Igisirikare cya Congo, igisirikare cy’ikinyamwuga, igisirikare cy’igihugu cyigenga. igihugu cya Lumumb, igihugu cya Tshisekedi, igihugu cya Mobutu, igihugu cya Kipavita, igihugu cya Kimbangu, Nangaa agahagarara, akaza n’abantu bamwe gutya, abajura, bakaza bakabicaza hasi hanyuma namwe mukemera!”

Uyu musirikare wavuganaga uburakari bwinshi yakomeje agira ati: ” Hari abagambanyi muri mwe. Hari abagambanyi barimo gukorana na M23. Turabizi. Byagombye gutera isoni. Mugomba kurwana. Ndavuze ngo mugomba gukora iki?” abandi bati: ” Kurwana”
Yakomeje avuga ko ubwo ari bwo butumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Ati: ” Nuvuga ngo sinzarwana, bazagukuramo impuzankano. Ntuzongera kuba colonel uzaba umuturage usanzwe. Ni yo mpamvu ugomba kuba umuntu ukunda igihugu mwiza. Ibijyanye no gukunda igihugu ni birebire ntabwo turabirangiza uyu munsi,”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 yaje izanye ingabo zayo igashyiraho abayobozi b’Abanyarwanda, abaza abasirikare bakuru bari bateraniye aho icyo bazaba cyo M23 nimara gufata igihugu, avuga ko ari yo mpamvu bafite inshingano zo kurwana.


