Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ukuboza 2024, yagejeje ijambo ku Banyekongo aho yibasiye umukuru w’igihugu Tshisekedi avuga ko ibyo yari yitezweho ajya ku butegetsi mu 2019 atari byo yakoze ahubwo yarushijeho gusenya no gukenesha igihugu kubw’ibyo bakaba bagiye kwifatira ibintu mu biganza.
Mu ijambo rye ry’iminota igera kuri 15, Nangaa yibukije ko ku itariki 24 Mutarama 2019, bakoze ibirori bishimira ihererekanyabutegetsi rya mbere ryari ribaye mu mahoro mu gihugu, akavuga ko nubwo byatangaga icyizere, uko guhererekanya ubutegetsi kwazanye ibibazo by’ubukungu na politiki.
Yashinje Tshisekedi gushyira abantu mu nzego z’ubutegetsi hagendewe ku moko hatitawe ku bumenyi n’ubunyamwuga bwe.
Ati: ” kubera iyo mpamvu, Bwana Felix Tshisekedi Tshilombo yahinduye igihugu nk’umuryango we ashyira imbere amoko. Yahonyoye ubumwe bw’igihugu acamo ibice Abanyekongo. Arasahura akangiza umutungo w’igihugu. Aracagagura itegekonshinga kandi agacira ku mategeko yose kugeza aho arenga ku bwende ku ndahiro ye ubwe.”
Yakomeje agira ati: ” Bwana Tshilombo ni umugambanyi ku gihugu kandi akwiye gushinjwa ubugambanyi ndengakamere,”
Nangaa yakomeje ashinja Perezida gushinga ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku iterabwoba, gutoteza, guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, ubwicanyi, ahatira benshi mu banyekongo kujya mu buhungiro. Yavuze ko ugerageje kuvuguruza Tshisekedi afungwa cyangwa akicwa. Avuga ko ku butegetsi umubare w’Abanyekongo basaba ubuhungiro wazamutse bikabije.
Ati: ” Kuri bamwe, ahakana ubwenegihugu bwabo, abandi bagahabwa ubwenegihugu buhimbano kandi bubavangura. Bwana Tshilombo yashyizeho imikorere yo mu muhanda ishingiye ku bitutsi, ibinyoma, kurenga ku ndahiro, imvugo zibiba urwango, populisme, amasezerano y’ibinyoma….ubutegetsi bwe bugizwe no kunyereza no kwigwizaho imitungo…amamiliyari y’amafaranga ya Congo yibwa ku manywa y’ihangu binyuze mu gutanga inyemezabwishyu ziriho umurengera n’imishinga itabaho, aho gusohora amafaranga bitita ku mategeko ayo ari yo yose..”
Yakomeje ashinja Tshisekedi kuba ubukungu bw’igihugu yarabushyize mu maboko y’umuryango we, avuga ko mu bijyanye n’umutekano igisirikare n’igipolisi ari abantu badashoboye bamunzwe na ruswa, anashinja ubutegetsi gufata imitwe yitwaje intwaro itemewe akayinjiza mu mikoranire na leta.
Avuga ko abantu b’amabandi, abicanyi, bafunga imihanda kandi barangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside bahawe intwaro kugerango bateze icyoba kandi bice abaturage b’abasivili.
Ati: ” Ubutegetsi bwa Kinshasa, bwatoranyije, butoza, buha ibikoresho kandi butera inkunga Aba FDLR ari nako bukorana mu byaha na ADF Nalu mu rwego rwo guhungabanya akarere. Bunaha kandi intwaro gakondo n’iz’umuriro imitwe y’ishyaka rye UDPS…”
Umuyobozi wa AFC akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi ari ikibazo ku mahoro n’ituze haba kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetseno ku Karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko agatsiko gato cyane k’abaryoshyi kigaruriye ubukire bwose bw’igihugu, mu gihe abaturage bo bakomeje kwicira isazi mu ijisho.
Avuga ko nyuma yo kubona ibyo byose batari gukomeza kwicara ngo barebere igihugu gikomeza kwangirika, avuga ko bafashe icyememezo cyo gufata ahazaza habo mu biganza bafatanyije bashyiraho urwego rufite gahunda rufite intego yo kongera gushinga leta no gucyemura impamvu zitera amakimbirane no kugarura amahoro arambye.
Yavuze ko AFC ishaka guha ubutabera Abanyekongo bose barenganye kuva ku baturage bo hasi kugera ku banyapolitiki nka Cherubin Okende, ndetse n’abasirikare bakuru nka Gen. Delphin Kahimbi, ndetse n’Abanyekongo basaga 100 bo mu idini rya Wazalendo biciwe i Goma kuwa 30 Kanama 2023.
Corneille Nangaa yijeje ko muri uyu mwaka wa kabiri wa AFC impinduramatwara izarushaho kwihutakandi igamije gutabara abaturage, avuga ko mu byumweru biri imbere bazageza ku Banyekongo intego za politiki bafitiye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko iherezo ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi riri hafi.


