Muri iyi minsi mu Rwanda hamaze iminsi amakuru atandukanye avuga ku byamamare nk’abahanzi, abanyamakuru, abakina imikino itandukanye, abanyapolitiki n’abandi. N’ubwo bisigaye byoroshye kumenya ubuzima bayeho, usanga hari amakuru y’ibanga ajyanye n’urukundo abakunzi b’ibyamamare batamenya ku buzima bwabyo. Uyu munsi iyi nkuru irakwereka ‘couples’ 5 z’ibyamamare mu Rwanda utaruzi, inagusangize ku buzima bwabyo.
1.The Ben na Miss Pamela
The Ben na Miss Uwicyeza Pamella ni imwe muri ‘couples’ ziri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Nyuma y’uko hagiye hagaragara amafoto aba bombi bari kumwe, ubu biravugwa ko bagiye kurushinga. Hari abavuga ko Miss Pamela yaba atwitiye The Ben ikaba ari yo mpamvu nyamukuru bari gushaka gukora ubukwe igitaraganya.
The Ben na Pamela bakunze kugaragara nk’ababana mu nzu imwe aho hagiye hagaragara amashusho yabo baririmba ari nako barebana akana ko mu jisho ndetse bashaka no gusomana.


The Ben na Pamela akenshi baba bari mu nzu imwe
2.Kimenyi Yves na Miss Muyango
Urukundo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019. Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, ni bwo Yves yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’Or batandukanye nyuma y’uko hasakaye amashusho ye yambaye ubusa. Kimenyi Yves yakunze kwemerera itangazamakuru ko abana na Muyango mu nzu imwe ariko mu buryo butari ubw’umugabo n’umugore.


Kimenyi na Muyango mu bihe byabo byiza
3.Rwabugiri Umar na Miss Tania
Rwabugiri Umar ni umunyezamu wa APR FC akaba n’umwe mu barindira ikipe y’Igihugu Amavubi. We n’umukunzi we Miss Tania Muvunyi bahujwe na Instagram, bakaba bamaranye mu rukundo umwaka urenga.

Umar na Tania bizihiza umwaka bamaranye mu rukundo

Umar na Miss Tania mu munyenga w’urukundo
4.Mr P(Platin) na Cadette
Umuhanzi Nemeye Platin, umwe mu bagize itsinda rya ‘Dream Boys’, ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Cadette , nyuma y’uko atandukanye na Ingabire Diane biteguraga no kurushinga.
Platini na Diane bari bamaze imyaka isaga ine bakundana, mu bitaramo bitandukanye umusore yitabiraga babaga bafatanye agatoki ku kandi, ndetse bari kumwe no mu bukwe bwa Knowless na Clement buheruka kuba. Urukundo rw’aba bombi rwashyushye kugeza ubwo Diane yongeye izina ‘Nemeye’ mu mazina ye, rwaje kuyoyoka mu Ugushyingo 2016, umukobwa asiba amafoto yose y’umusore yari yarashyize kuri Instagram atangira kugaragaza umukunzi we mushya uba muri Amerika.

Kuri ubu Mr P araramutswa Cadette

Ifoto ya Mr P na Diane mu bukwe bwa Knowless
5.Friday James na Sandrine
Umunyamakuru Friday James, we n’umukunzi we Sandrine bari muri ‘couples’ ziri kuvugwa dore ko bari kubara amasaha make ngo ngo bakore ubukwe. James umaze imyaka irenga 10 mu itangazamakuru, yakoreye ibitangazamakuru bikomeye nka CNN, NIPPON, BBC n’ibindi. Kuri ubu ari gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda .


James na Sandrine bafite ubukwe ejo tariki 25 Nyakanga 2020


