Biragaragarira buri wese kandi bikanavugwa ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryateye imbere. Nyamara ubwo Icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, uburezi buri mu byahungabanye cyane, kandi ari ho ubwo buhanga bucurirwa. Gikomeje se, imyigire yakomeza guhungabana bya hato na hato? Icyuho cy’ikoranabuhanga Covid-19 yerekanye mu burezi cyasibanganywa gute ?
Ifoto ya za bisi zinyuranamo zitwaye abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, batashye ikitaraganya, ntirava mu mitwe y’abantu. Ifoto y’abana nk’abo, mu mijyi n’ibyaro, birirwa babwerabwera nk’imburamikoro, na yo ntizigera isibangana. Ni mu gihe, hejuru y’imari yagendeye mu gucyura abo banyeshuri no guhemba abarimu, Minisiteri y’uburezi yakomeje kumena n’andi atagira ingano mu kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga. Byari ukugosorera mu rucaca!
Imyaka buri cyiciro cyari kwiga, yariyongereye kubera iryo subika rya hato na hato. Ku gihe bamwe bari gusoreza, hiyongereyeho umwaka umwe cyangwa ibiri, kandi nta n’icyizere cy’uko hatizoyongeraho undi, kubera ko Covid-19 igikomeje guca ibintu kugeza ubu.
Imbaraga zishyirwa mu burezi
Mu nama ya UNESCO iheruka kuba, ku itariki 29 Nyakanga 2021, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko icyoroze cya Covid19 kitagomba guhindura inyungu zo kugera ku burezi bufite ireme. Yagize ati “Iyi nama ni urwibutso rw’ingenzi rw’uko icyorezo, gikomeje, kitagomba guhindura inyungu zo kugera ku burezi kandi bufite ireme by’umwihariko muri Afurika. Ku rwego rw’Isi turacyakeneye gukuba gatatu amafaranga ajya mu burezi kuri ubu kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye.”
Yavuze ko mu Rwanda hakoreshejwe imbaraga kugira ngo rugere kuri 20% by’intego y’amafaranga yo gushora mu burezi ndetse mu mwaka ushize hubatswe ibyumba by’amashuri 22,500.
Ibi asanga ari umusingi mwiza wo gukora ibindi byinshi mu rwego rwo kurushaho gutegura abana ngo bazarusheho gutanga umusaruro no kuzuza ubuzima. Avuga kandi ko “ishoramari rirambye mu mashuri makuru ari ngombwa mu gutanga ubumenyi bwihariye bw’impuguke bukenewe mu kuzamura ubukungu bwacu no kwihutisha iterambere,”
Aha benshi mu bakurikirana uburezi bagaragaje ko Covid19 yaba yaragaragaje ko u Rwanda rugifite icyuho mu ikoranabuhanga mu burezi kuko hari n’abanyeshuri ndetse abarimu bagowe n’ikorabuhanga, ndetse ngo biteye isoni kubona n’amashuri ya Kaminuza ashobora gufunga kugeza aho abanyeshuri badidindira igihe kingana uku.

Icyuho mu ikoranabuhanga
Mu gihe bamwe bari bageze mu rugo, inzego z’uburezi mu Rwanda zavuze ko abanyeshuri bagiye gukomereza amasomo aho bari hakifashishwa ikoranabuhanga. Ibi byabaye ingorabahizi, ndetse bamwe baranabyihorera. Amafaranga Leta yatanze yohereza abanyeshuri mu ngo no guhemba abakozi badakora iyo isabwa kuyashora mu ikoranabuhanga byari kuba igisubizo, gusa ntibyari koroha kuko hari kumvikana imvugo ivuga ko bitari mu ngengo y’imari y’umwaka.
Ubu buryo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihugu nk’ u Rwanda bwatamaje abavugaga ko hari intambwe yatewe mu ikoranabuhanga. Nyamara ibihugu bimwe na bimwe bitibeshye ku ikoranabuhanga, amashuri yarakomeje ku buryo nta cyuho kinini cyagaragaye nk’icyagaragaye mu Rwanda rwavugwaga mu gukataza.
Nta waba ateye ingoma icumu avuze ko bamwe mu bana byabagoye gukomeza gahunda z’ishuri ubwo bari muri #GumaMuRugo.
Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, basabwaga gutega amatwi radiyo ari na yo yigonderwa na bake, abifite bakagana televiziyo mu gihe muri Kaminuza ngo bagombaga kugana ku mbuga zibahuza, bagahabwa ijambo-banga na mwarimu, amasomo (modules) bakayasanga kuri interineti, maze ngo bakiga kakahava.
Icyuho cyarigaragaje: hari abana basanze iwabo nta maradiyo cyangwa se nta bushobozi bwo kugura amabuye; kuba abana benshi batari bafite telefoni zabo bwite; ikibazo cyo gucaginga telefoni ku badafite umuriro; n’izindi mpamvu nyinshi zifitanye isano n’amikoro y’imiryango nyarwanda.
Bamwe mu babyeyi, byaba mu bitangazamakuru, byaba se mu biganiro hagati yabo bahurizaga kuri iki kibazo: “abatigaga neza bareba mwarimu, bamubaza akabasubiza, ubu ni bwo bagiye kwiga neza binyuze mu gutega amatwi gusa?”
Televiziyo na zo zaavugwaga ko zari gufasha abana benshi, gusa na zo zifitwe na bake, kandi na none bigakomwa mu nkokora no kuba hamwe bigoye ko babona umuriro ngo bazirebe.
Muri za kaminuza, abanyeshuri ntibahwema gutaka ubukene butuma badashobora kugura interineti ya buri gihe ngo barebe amasomo mwarimu yabahaye, banabaze ibibazo. Gusa na none, aha hazamo n’imbogamizi ishingiye ku muco: benshi babaswe n’ingeso yo kwiga hagamijwe kubona amanota gusa. Byarabagoye rero kwiga kandi bazi neza ko nta we uzababaza, ko nta kizamini gihari. Byari nko kurangiza umuhango.
Mbere ya Covid-19, hemezwaga ko mu burezi ikoranabuhanga ryateye imbere cyane, ariko nta rwego na rumwe bireba rwari rwarigeze rutekereza uko umwana yakwiga atarebana na mwarimu amaso ku yandi. Ni ibintu byafashweho umwanzuro gutyo by’amaburakindi, abantu bahitamo kugerageza ari nako babishoramo akayabo k’amafaranga.
Iyo hataza kuba hari icyuho mu burezi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ntihari kumvikana abana bataye ishuri ku bwinshi mu gihe cya #GumaMuRugo, abatewe inda kuko nta kindi bari bahugiyeho n’ibindi byose bitaranga umwana wicaye ku ntebe y’ishuri.
Muri make, bigaragara ko iyi ndwara yakoreye isuzuma nyakuri uburezi mu Rwanda no ku bayobozi bakunze kuvuga ko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga no kugira amashuri menshi aryigisha.
Ni irihe somo bisigiye urwego rw’uburezi mu Rwanda?
Baca umugani ngo “ Ivumbukiyeho irasa umuhanga”. Covid-19 yaje idateguje, ariko na none yasanze mu burezi bw’ u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga nyirizina mu myigire y’abanyeshuri. Mu magambo byaremezwaga. Covid-19 iraza igaragaza ukuri!
Nubwo rwose hari ibyakozwe nko kuba hari za smart classrooms hamwe na hamwe mu gihugu, ahandi abana bakubita amaso mudasobwa rimwe mu cyumweru, ahandi naho baracyashaka ibisubizo.
Ubu bunararibonye bubonetse, nibutange isomo ku bo bireba. Niba ikoranabuhanga mu burezi mu Rwanda rihari, ni gute umwarimu wa UR agomba gutega imodoka agiye i Nyagatare kwigisha?
Ibi bihe byerekanye ko ikoranabuhanga mu burezi bw’ u Rwanda rigifite urugendo rurerure. Mu magambo riri hejuru ariko mu bikorwa ntirihagije. Ikimenyimenyi ni uko abana basubiye ku ishuri, batangiriye aho bari barasubikiye. Bivuze ko ibyo bigiye ku ikoranabuhanga, bitabazwe. Ibyavugwaga yari politiki gusa!
Bikaba biteye isoni ku gihugu gifite politiki nziza, bivugwa ko gifite ikoranabuhanga ryateye imbere, kugira internet yihuta kandi ihendutse, amashuri yigisha ikoranabuhanga, Kaminuza y’ikoranabuhanga… bikarangira habayeho gufunga amashuri kugeza no ku banyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza!
Aho abo mu burezi bibeshyaga kuri iyi ngingo, barahabonye kandi nta wakwizera ko ibihe nk’ibi bitazagaruka, ikibazo ni ukongera guhangana n’ibibazo nk’ibyigaragaje muri iki gihe cya Covid-19.
Hakorwe iki?
Ikoranabuhanga mu burezi kugira ngo ryimakazwe, hakenewe kunoza gahunda zari zisanzwe ziriho ariko zikaba icyuho cyo gusohora amafaranga gusa, aho kurasa ku ntego. Gahunda nka: “One laptop per child” cyangwa “One laptop per teacher”, ni gahunda zimaze igihe. Ni imishinga ikomeye yatuma abantu bava mu magambo bakajya mu bikorwa. Ni gahunda zikeneye guhabwa umurongo, zikeneye igitsure gikumira abakeneye indonke ku mafaranga menshi ashorwamo.
Abana n’abarezi bareke kumva bivugwa gutyo gusa. Nihashyirweho urwego rushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi mu rwego nka REB.
Nihasubirwemo imikorere y’uburezi ishyira ikoranabuhanga imbere, tureke kwigereranya n’abadusize, aho kureba abadukikije n’abaturanyi byayobeye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


