CPCR yandikiye Perezida Macron imwibutsa ko u Bufaransa bugomba kuburanisha abakekwaho Jenoside

Ushingiye ku magambo Perezida Macron yavugiye i Kigali ku Rwibutso rwa Gisozi, umuryango uharanira ko abakekwaho Jenoside bari i Burayi baburanishwa (CPCR), wamwandikiye umusaba kugira imyanzuro ifatika ngo ihame ry’ububasha mpuzamahanga ryubahirizwe.

Ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, Perezida Macron w’u Bufaransa yiyemeje gukora ibishoboka ngo ubutabera bw’icyo gihugu buburanishe abakekwaho Jenoside bakirimo. Aha niho umuryango CPCR uhera umusaba gufata imyanzuro ikwiye kandi igaragara.

“Ihame ry’Ububasha mpuzamahanga yemerera u Bufaransa kuburanisha abanyarwanda bakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa”.

Iyo baruwa yasinywe n’umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier, muri Kamena 2021 itangira igira iti, “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, murabizi ko ihame ry’Ububasha mpuzamahanga (le principe de compétence universelle) buha uburenganzira inzego z’ubutabera mu Bufaransa gukurikirana no guhana abantu baba mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ikibabaje rero, ni uko mu myaka yakurikiye Jenoside tubona na gikorwa n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, kandi bizwi cyane ko hari abakoze Jenoside bahungiye muri kino gihugu, ndetse bamwe babifashijwemo n’abayobozi bakuru bacyo.

Aho tumariye kurambirwa ibyo, tunagendeye ku byari bimaze kuba mu Bubiligi, mu 2001 twashinze umuryago uharanira inyungu rusange, « Le Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda », CPCR.

Intego nyamukuru yawo ni ugukurikirana abantu bari mu Bufaransa, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ku bw’ibyo, twitangiye akazi katoroshye ko gukora amaperereza, cyane cyane mu Rwanda, twegeranya ubuhamya twifashisha mu kugeza ikirego ku nzego zibishinzwe; ari nako dukurikirana indishyi kuri izo manza (constitution de partie civile).

Batatu bamaze kuburanishwa, bane barategereje

Mu mbogamizi nyinshi twahuye nazo, ntibitubuza kuba magingo aya tumaze kuzuza amadosiye arenga 30. Turanishimira ko ubutabera bw’u Bufaransa bwamaze kuburanisha umujenosideri wa mbere. Uwo ni Pascal SIMBIKANGWA , waburanishijwe n’urukiko rwa rubanda i Paris (rumukatira imyaka 25), tariki ya 14 Werurwe 2014. Iki cyemezo cyaje gushimangirwa n’urukiko rwa Seine-Saint-Denis ku ya 25 Gicurasi 2018, nyuma y’aho urukiko rusesa imanza rutesheje agaciro ubujurire bwe.

Kuva icyo gihe, hongeye kuburanishwa abandi babiri gusa, ari bo BARAHIRA na NGENZI, bakatiwe igifungo cya burundu.

Ubu dutegereje urwa MUHAYIMANA uzaburana tariki 22 Ugushyingo kugeza 17 Ukuboza 2021. Vuba aha nibwo twumvise ko na BUCYIBARUTA azaburana tariki 9 Gicurasi kugeza ku ya mbere Nyakanga 2022. Hari kandi n’izindi z’abaganga babiri (Munyemana na Rwamucyo) zikiri mu nkiko.

Gusa, dutewe impungenge n’uburyo amaperereza agenda biguruntege. Nk’ubu ikirego cya Agathe HABYARIMANA twagitanze muri Gashyantare 2007, imyaka 14 iperereza ngo riracyakorwa.

Ni mu gihe kandi uyu mupfakazi wa Habyarimana yangiwe ubuhungiro mu Bufaransa kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside, nta n’icyangombwa kimwemerera kuba mu Bufaransa afite.

Ibi ntibyumvikana na gato, mu gihugu cyasinyiwemo amasezerano ku burenganzira bwa muntu; yemwe na Vincent DUCLERT mwasabye gukora ubushakashatsi yabivuze muri raporo ye, asaba ko byakwihutishwa bikava mu nzira.

“Umurimo w’ubutabera, gutinza imanza byungura abanyabyaha”

Ibaruwa ikomeza ishima amwe mu magambo Perezida Macron yavugiye i Kigali ku ya 29 Gicurasi. Bati, “Twishimiye ijambo mwavugiye i Kigali, nubwo harimo kuvuga muziga, ariko twabashije kumva mugira muti, “ gukomeza umurimo w’ubutabera”.

Aha ni naho mwiyemeje “ko nta muntu n’umwe ukekwaho Jenoside uzacika abacamanza”, musa n’abagaruka ku cyo twe twiyemeje kuva mu myaka 20 ishize, “kugira ngo ubutabera butangwe”.

Ntako tutagize, twitanze tutizigama, ariko ibimaze gukorwa mu myaka 27 biteye impungenge; kandi bibabaza imiryango n’incuti z’abasaga miliyoni bazize Jenoside namwe ubwanyu mwiyemerera ko u Bufaransa bwagizemo uruhare.

Muri iyo myaka 27, twakunze kumva imyanzuro, ariko kandi idashyirwa mu bikorwa, usibye cyakora gushyiraho itsinda ridasanzwe mu 2012 twari tumaze igihe dusaba.
Ibi kandi bisanga amadosiye menshi twagejeje ku nzego zinyuranye ziyobora igihugu, ariko ntacyo byatanze.

Kuba mwaragize ubutwari bwo gushyiraho akanama kayobowe na DUCLERT, ibintu byanishimiwe na Perezida Kagame, imyanzuro yako mukanyigira iyanyu; turizera ko mu gihe cya vuba imvugo yanyu izaba ingiro.

Ibi bizahesha agaciro ibyo mwiyemereye (bidasanzwe mu mateka), muzakora ibishoboka mufatire ibyemezo bikaze abicanyi bari mu Bufaransa bacirwe imanza byihuse, kuko muzi ko imyaka irenga 20 ishize itazagaruka. Abatangabuhamya benshi bamaze gupfa, kandi duhora tuvuga ko gutinda kw’imanza ari inyungu z’abanyabyaha.

Mutwihanganire tubahe ibitekerezo: itsinda ridasanzwe ryashyizweho ni intambwe itagereranywa, ariko nta bacamanza rifite bihariye bakora gusa kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Byakabaye byiza hagiyeho agashami karimo abacamanza bahagije kandi bazakora ku buryo buhoraho.

Mu rwego rwo kwihutisha imanza, hakizwe n’uburyo bwo gucira imanza nyinshi icyarimwe, kandi amajwi yafashwe akabikwa neza kuko ashobora kuzakenerwa mu manza zirenze rumwe.

Nyakubahwa Perezida, muzi ko twaharaniye kenshi ko u Bufaransa bwakohereza bamwe mu bakekwa bakajya kuburanira mu Rwanda, ariko ntacyo byatanze; kuko urukiko rusesa imanza rwakomeje kubyanga.

Urugero rubabaje ni urwa Agathe HABYARIMANA urwo rukiko rwanze ko yoherezwa mu Rwanda mu 2011.

Mu rwego rwo kunoza imibanire n’u Rwanda, turizera ko ibihugu byombi bizasinyana amasezerano ajyanye no kohererezanya abakekwaho ibyaha kugirango imanza zihutishwe.

Ntitwabura kwibutsa ko Isi yose, by’umwihariko u Rwanda n’u Bufaransa bakeneye ingamba zifatika zerekana ko “umuco wo kudahana wacitse burundu”.

Nubwo byose biba bigamije kugaragaza ukuri, ariko no gutanga ubutabera birakenewe, ndetse no kubaha ikuzo n’igitinyiro cya muntu. Hari bamwe babirwanya ku nyungu zabo bwite zidafite aho zihuriye n’ubutabera”.

Mu gusoza ibaruwa, Umuyobozi wa CPCR Alain Gauthier ashimira Perezida Macron, amusaba ko u Bufaransa bwaba igihugu cy’uburenganzira bwa muntu.

Agira ati, “Kuba dutuye mu gihugu cyasinyiwemo amasezerano y’uburenganzira bwa muntu, tugomba kuba igihugu cy’uburenganzira bwa muntu.

Turabashimira byimazeyo kuba mutwumvise, nako muteze amatwi ubusabe bw’abazize Jenoside n’imiryango yabo, abo yagizeho ingaruka ku mubiri no mu mutwe; ndetse n’incuti zabo.

Ibi bizatuma muhesha ishema igihugu cyacu mu ruhando rwa politike, nk’uko mwabitangiriye I Kigali mu minsi ishize, mwitandukanya n’abashyigikiye Jenoside batitaye ku burenganzira bwa muntu”.

U Rwanda rumaze koherereza u Bufaransa impapuro 47 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari muri icyo gihugu, bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda. Mu myaka 27, hamaze kuba imanza ebyiri gusa, amaperereza arakorwa, ariko hari n’abo urukiko rusesa imanza rwanze kohereza mu Rwanda.

Karegeya JB Omar

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *