Ku cyumweru tariki ya 8 Kamena 2025, ikipe y’igihugu ya Portugal yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru ubwo yegukanaga igikombe cya kabiri cya UEFA Nations League, itsinze Espagne kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko umukino urangiye ari 2-2. Ni intsinzi yasize Cristiano Ronaldo mu marira, agaragaza ibyishimo n’umusaruro w’imyaka myinshi yamaze ari kapiteni w’igihugu.
Uyu mukino wabereye kuri Allianz Arena mu Budage, wari urimo ishyaka n’impinduka nyinshi. Espagne yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku gitego cya Martín Zubimendi, ariko Portugal yishyura nyuma y’iminota itanu gusa binyuze kuri Nuno Mendes.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mikel Oyarzabal yatsinze igitego cya kabiri cya Espagne, bituma bajya kuruhuka bayoboye n’ibitego 2-1.
Cristiano Ronaldo, kapiteni w’imyaka 40, ni we warokoye Portugal ku munota wa 61 atsinda igitego cy’ishyura, cye cya 138 mu ikipe y’igihugu. Nubwo yaje gusimburwa mbere y’iminota y’inyongera.
Nuno Mendes, watsinze igitego ndetse akanatanga umusaruro mwiza mu bwugarizi, ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino. Yagize uruhare runini mu gutsinda kwa Portugal, ndetse anabuza umukinnyi ukiri muto wa Espagne, Lamine Yamal, kugira uruhare rugaragara muri uyu mukino.
Portugal yabaye ikipe ya mbere mu mateka y’iri rushanwa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League inshuro ebyiri, nyuma y’icyo yegukanye bwa mbere mu 2019. Ku rundi ruhande, Espagne yagerageje kwisubiza igikombe yegukanye mu 2023 ariko birayinanira.


