Cristiano Ronaldo yagaragarije uburakari bukomeye abafana b’ikipe ya Al Ettifaq, nyuma yo kumukoba bifashishije izina Lionel Messi.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi yegukanye Ballon d’Or ye ya munani ahigitse abarimo Erling Haaland na Kylian Mbappé bari bahataniye icyo gihembo.
Cristiano Ronaldo wagitwaye incuro eshanu ntiyitabiriye ibirori byo kugitanga byabereye i Paris mu Bufaransa, ndetse ntiyanaje ku rutonde rw’abakinnyi 30 bagize amanota menshi kurusha bagenzi babo.
Nyuma y’uko Messi yari amaze gutwara kiriya gihembo, Cristiano Ronaldo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram emojis z’ibitwenge mu bisa nko kugaragaza ko bisekeje kuba uriya munya-Argentine yaratwaye kiriya gihembo.
Ni imyitwarire itigeze ihira uyu munya-Portugal, kuko mu ijoro ryakeye ubwo Al Nassr asanzwe akinira yakinaga na Al Ettifaq mu Gikombe cy’Umwami, abafana b’iriya kipe bamutesheje umutwe baririmba izina Messi.
Byarakaje Cristiano Ronaldo ndetse amashusho yagiye hanze amwerekana ashyira ku munwa urutoki rwe rwa mukuru wa meme mu rwego rwo gucecekesha abafana bari bamuzengereje.
Ni Ronaldo by’umwihariko bigaragara ko atishimiye kuba Messi bamaze imyaka myinshi bahanganye amaze kumurusha Ballon d’Or eshatu zose.
Ni mu gihe muri 2019 ubwo uyu munya-Portugal yaganiraga n’umunyamakuru Piers Morgan, yatangaje ko yifuza gutwara Ballon d’Or ziri hagati ya zirindwi n’umunani agahita kuri Lionel Messi icyo gihe wari ufite esheshatu.


