Mu gihe ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, bwarimo kunga umuryango wa Innocent Ntirenganya n’umufasha we Solange nyuma y’amakimbirane bamaranye iminsi, uyu mugore yasuzuguye ubuyobozi.
Ni nyuma y’iminsi Ine gusa uyu mugabo witwa Innocent Ntirenganya yigabye ku Rusengero rwa ADEPR ruri mu Murenge wa Gitega ahitwa mu Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ataka ko umugore we, Solange Uwambajimana atacyita ku rugo, ahubwo iminsi yose aba ari mu rusengero, ikibazo avuga ko kigiye gusenya urugo rwabo.
Nk’uko bitangazwa na Turahimana Reverien, umuyobozi w’Uyu mudugudu, avuga ko ubwo bari barimo kubungira mu kagoroba k’ababyeyi, uyu mugore wa Innocent yabasuzuguye yanga gusinya kuri raporo bagombaga kohereza mu buyobozi bw’Akagari.
Ikiganiro kirambuye, REBA VIDEO Bwiza TV yagiranye na Reverien
Inkuru bifitanye isano: http://bwiza.com/?Muhima-Umugabo-yateje-akavuyo-ku-Rusengero-rwa-ADEPR-avuga-ko-imusenyeye


