Abadepite kuri uyu wa Kabiri bagaragarije Minisitiri w’Ubutabera amanyanga akorwa n’abakozi baza banki ndetse n’abagenagaciro, aho batesha agaciro umutungo banki igiye guteza cyamunara bigatuma ugurishwa ku giciro kiri hasi.
Babigarutseho ubwo Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore. Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025.
Depite Nzamwita Déogratias yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera ko ikibazo cyo gupfobya agaciro k’imitungo yabaturage ari ikibazo uru rwego rukwiye guha umurongo, kuko abaturage babihomberamo.
Yagize ati: “Hari ikibazo gikomeye aho abahesha b’umwuga bumvikana n’abakozi ba za banki, noneho agaciro k’imitungo abantu baba barafashemo inguzanyo, ugasanga umutungo wabo bawutesheje agaciro. Urugero niba ari inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 200, ugasanga igurishinjwe nka miliyoni 40 cyangwa 50 ugasanga ari ikibazo gikomeye. Nabazaga niba ba nyirinzu bo batarenganurwa.”
Uyu mudepite si we wenyine wagaragaje iki kibazo, kuko ku wa 6 Mutara 2025 ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yaganiraga n’abadepite na we yakigaragaje nka kimwe mu bikomeje gukenesha abaturage.
Icyo gihe yavuze ko hari abantu binjira mu ikoranabuhanga bagakora uburiganya bugamije gupfobya imitungo n’ibindi bigamije kwibonera inyungu, bikarangira umuturage abirenganiyemo.
Ati: “Biratangaza ukuntu inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 30 igurwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hari ikintu kiba cyabaye. Ibyaha by’ikoranabuhanga na byo bizamo, umuntu akaba yakwinjira mu ikoranabuhanga akavuga ati ‘dore ibiciro bigeze ahangaha shyiramo ibihumbi 50 uwegukane.”
Umuvunyi Mukuru yavuze ko hakenewe imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’ibyo bibazo by’ikoranabuhanga, kuko bigaragara ko ingamba zashyizweho zitatanze umusaruro uko bikwiye.
Minisitiri w’Ubutabera nyuma yo kugaragarizwa kiriya kibazo, yagiriye abaturage inama ko mu gihe hagize utsindwa urubanza agomba kwihutira kwishyura imitungo ye itaratezwa cyamunara.
Ati: “Iby’imitungo itezwa cyamunara akenshi umuntu aba yaratanze ingwate kugira ngo ahabwe inguzanyo. Mu manza nyinshi twagiye tubona zerekeye gutanga ruswa no kugurisha imitungo mu cyamunara, usanga harabayeho igihe kinini cy’abantu kugira ngo babikemure mu bwumvikane, ugasanga icyo gihe abantu ntabwo babibyaje umusaruro ugasanga umutungo utejwe cyamunara. Tuzareba niba hari ubundi buryo bwakoreshwa, ariko icyo twakangurira abantu ni uko icyaba cyiza mu gihe haramutse havutse impaka niba bidashoboka y’uko wakwishyura uwo mwenda mu zindi nzira ko wajya ugerageza muri iyo gwate; kuba wayigurishiriza kugira ngo ushobore kwishyura umwenda bitaraca muri zanzira zose kugira ngo utazabihomberamo.”
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hari gukorwa ibiganiro n’inzego zirebwa niki kibazo, kugira ngo itegeko rigenga abagenagaciro ribe ryahindurwa.



