Cyohoha: U Burundi bushinja abasirikare ba RDF kubushimutira umurobyi

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 yatangaje ko abasirikare babiri b’u Rwanda bashimutiye umurobyi wabo witwa Ndagijimana Sylvestre ku kiyaga cya Cyohoha tariki ya 1 Nyakanga.

Iyi Minisiteri ivuga ko ibi byabereye ku musozi wa Kiri uherereye muri Komini ya Rugabira mu Ntara ya Kirundo, saa moya n’igice z’umugoroba, nyuma yo gushimuta uyu murobyi, hakaba harumvishwe urusaku rw’amasasu.

Ntabwo uruhande rw’u Rwanda ruragira icyo rutangaza ku byo Guverinoma y’u Burundi yatangaje.

Iby’u Rwanda n’u Burundi bikomeje kunanirana

Hashize hafi amezi abiri kandi RDF itangaje ko abasirikare bayo barasanye n’ab’u Burundi ku kiyaga cya Rweru, mu Murenge wa Rweru w’Akarere ka Bugesera tariki ya 8 Gicurasi 2020, ubwo abarobyi b’u Burundi bari barenze urubibi, bakinjira ku ruhande rw’u Rwanda.

Na none nk’uko byatangajwe na RDF tariki ya 27 Kamena 2020, abagizi ba nabi baturutse mu Burundi bagabye igitero mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru mu ijoro rya tariki ya 26 Kamena, bane baricwa, abandi batatu bafatwa mpiri.

Ibi bibazo byiyongera ku bindi ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’umutekano, aho buri kimwe gishinja ikindi kuwuhungabanya cyifashishije imbaraga z’igisirikare. Ni ibibazo byatangiye mu 2015, ubwo mu Burundi hari umwuka mubi watewe no kwiyamariza manda ya gatatu kwa Pierre Nkurunziza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *