Davido na Nomcebo waririmbye Jerusalema bari i Kigali

Hari amakuru yatangiye gucaracara hirya no hino ko umuhanzi w’Umunya Nigeria Davido n’umuhanzikazi Nomcebo waririmbanye na Master KG indirimbo bise Jerusalem bamaze kugera i Kigali.Amakuru avuga ko aba bahanzi bamaze gusesekara i Kigali, aho bari mu bitabiriye ibihembo bya televiviziyo ya Trace Africa biteganyijwe gutangwa taliki 23 Ukwakira 2023.

Ibi birori bikazabanzirizwa n’iserukiramuco rizatangira taliki 21-22 uku kwezi.Ni ibirori bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abahanzi bakomoka muri Afurika.

Mu bahanzi b’Abanyarwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy, bikavugwa ko habayeho kubatoranya hagendewe ku buryo indirimbo zabo zakinwe cyane, cyangwa se zasabwe cyane ku murongo (Channel) wa Trace Music.

Muri ibi bihembo hazaba hahatanyemo abahanzi barenga 150, gusa ariko harateganywa abahanzi basaga 50 bakomeye muri Afurika, kuba aribo bazabyitabira, kandi buri wese azanaririmba.

Hari amakuru avuga ko ku rutonde rw’Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba hiyongereyeho umuhanzi The Ben uri no mu bateganyijwe gutanga ibihembo.N’ubwo bivugwa ko azaririmba ntabwo biremezwa neza, gusa ngo ashobora kuzaririmbana na Diamond indirimbo bise ‘Why’

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *