cdb88b40-52c2-43f3-9fb0-2b5ff9b838a4

Davido yemeza ko umunsi w’ubukwe bwe wari umuze nk’ikiruhuko rusange mu gihugu

Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Afrobeats, Davido yavuze ku bukwe bwe na Chioma Adeleke, abwita ibirori bikomeye byabaye nk’ikiruhuko rusange muri Nigeria.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Bootleg Kev Podcast, Davido yasobanuye uko umunsi w’ubukwe bwe wagenze neza ku buryo abantu benshi baturutse imihanda yose baje kuwizihiza.

Ati: “Ubu ni isezerano rikomeye, twakoze ubukwe kandi twatumiye abantu b’ingeri zose ngo baze kwifatanya natwe.”

Yagereranyije ibyo birori n’igihugu cya Zamunda, ahantu h’ikitegererezo hazwi mu myidagaduro nka ahantu haba ibirori bidasanzwe.

Ati: “Ubukwe bwabereye muri Nigeria, bwari nk’ibintu byo muri Zamunda, ibintu bikomeye cyane. Byari nk’ikiruhuko muri Nigeria, kandi ni umwe mu minsi yanjye myiza cyane. Abantu bavuye imihanda yose ngo badushyigikire.”

Ubukwe bwabereye i Lagos ku wa 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare, abo muri politiki, n’abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino ku isi.

Mu birori by’ubukwe, abaririmbyi bakomeye nka Chike, Fireboy DML, Olamide, Mayorkun, Zlatan, Nasboi, na King Sunny Ade bashimishije abari aho mu ndirimbo zidasanzwe.

Muri ubwo bukwe kandi Davido na Chioma bahawe imodoka nshya y’umweru nk’impano y’ubukwe, yaturutse muri sosiyete y’imodoka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *