Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis mbere yo guhamywa icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd, yaterewe icyuma muri gereza ya Arizona afungiwemo.
Ibiro Ntaramakuru The Associated Press byatangaje ko Chauvin w’imyaka 47 y’amavuko yakomerekejwe cyane n’indi mfungwa bari bafunganwe.
Amakuru y’uko uyu mugabo yatewe icyuma yanemejwe n’ikinyamakuru The New York Times.
Chauvin yahawe ibifungo bitandukanye nyuma yo guhamywa kwica Floyd. Urupfu rw’uyu mwirabura rwavuzwe cyane mu Isi ndetse runateza imyigaragambyo ikomeye y’abamaganaga urugomo rukorwa na Polisi ya Amerika ndetse n’ivangura rikorerwa abirabura.
Ibiro bishinzwe imfungwa muri Amerika mu itangazo byasohoye byavuze ko hari imfungwa yari ifungiye muri gereza yo mu mujyi wa Tucson yatewe icyuma saa 12:00 z’aho.
Uru rwego rwavuze ko abakozi ba gereza baburijemo kiriya gikorwa ndetse uwatewe icyuma ahita ajyanwa mu bitaro. Amazina y’iyo mfungwa cyakora ntiyigeze atangazwa.
Derek Chauvin yatewe icyuma nyuma y’iminsi mike Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruteye utwatsi ubujurire bwe. Uyu yari yarajuriye avuga ko urubanza rwe rutanyuze mu mucyo ubwo Urukiko rwamuhamyaga kwica George Floyd.
Uyu mwirabura yashizemo umwuka muri 2020 nyuma y’uko Chauvin usanzwe ari umuzungu yari yatsikamiye ijosi rye mu gihe kingana n’iminota icyenda yose.
Ku ikubitiro uyu mugabo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 22, nyuma muri Nyakanga 2022 ahabwa ikindi cy’imyaka 20 nyuma yo kwica uburenganzira bwa George Floyd nk’umuntu.


