Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda habaga ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards umuhanzi Diamond nawe ari mu babyitabiriye ariko ubwo yazaga yazanye n’abana be ariko batarimo umuhungu we Dylan yabyaranye na Hamissa Mobetto.
Nyuma y’aho rero nibwo Mobeto yamushinje ivangura mu bana be kuko uyu mwana atamujyanye mu bandi.
Mu gusubiza rero,Diamond Platnumz yasobanuye impamvu umuhungu we Dylan, yabyaranye na Hamisa Mobetto, atamuherekeje mu rugendo aherutse kugirira mu Rwanda hamwe n’abandi bana be,ari uko ngo yari mu masomo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Diamond yavuze ko bidashoboka buri gihe kujyana abana be bose iyo agenda, kuko ibyo byahungabanya ubuzima bwabo. Yagaragaje ko Dylan yari mu ishuri igihe yari mu rugendo rwe mu Rwanda muri Trace Awards Gala.
Ati: “Ahantu hose ntibikwiriye ko abana bahajya, niyo mpamvu naje hano njyenyine. Rimwe na rimwe ugomba kubareka bakiga.Nagiye rero mu Rwanda nabo, ariko hano naje njyenyine kuko abana bari mwishuri kandi rimwe na rimwe ntabwo ari byiza kujyana nabo ahantu hose. Nzabonona. ”
Abana Diamond yazanye i Kigali, ni Nillan, Tiffah, na Naseeb Junior haburamo Dylan ari nabwo abafana bari baribajije niba Dylan adahari nyuma y’uko Diamond ashyize hanze amashusho ye n’abandi bana be ku kibuga cy’indege.
Diamond kugeza ubu abana afite ni batanu bakomoka ku bagore bane, gusa kuri Dylan yabyaranye na Mobetto bivugwa ko ajya amushidikanyaho dore ko ngo yanze no kujya gupimisha ibizamini ndangasano.


