Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ibirego bishinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari amahomvu, avuga ko ababitiza umurindi ari bo basahuye kiriya gihugu kurusha undi uwo ari we wese.
Perezida wa Repubulika yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Congo Kinshasa n’ibihugu biyishyigikiye birangajwe imbere n’u Bubiligi, bamaze igihe bashinja u Rwanda kuba rwarashoje intambara mu burasirazuba bwa kiriya gihugu mu mugambi bavuga ko ugamije gusahura amabuye y’agaciro yo mu birombe byaho.
Perezida Paul Kagame asa n’uwitsa ku Bubiligi, yavuze ko iki gihugu ari cyo cyasahuye amabuye y’agaciro ya Congo kurusha undi uwo ari we wese none kikaba gikomeje kubyegeka ku Rwanda.
Ati: “Basahuye amabuye y’agaciro cyane kurusha undi wese. Muri Antwerp bacuruza amabuye y’agaciro, diyama. Ese bacukura diyama? Bagira zahabu, cyangwa imitako (bullions) batwaye kera bakomeje kongeraho indi? Aba Banyaburayi bagira ibirombe bya zahabu? Bashobora no kuvuga ko zahabu cyangwa diyama byazanwe n’abantu ‘bemewe’. Ibyo wabyizera? Iyo bari hariya, ni bo baba ari abemewe.”
Umukuru w’Igihugu yunzemo ko byitwa ko u Rwanda ari rwo rusahura amabuye ya Congo, kuko abatega amatwi ibyo birego baba i Burayi babyumva cyane, byaba ari ukuri cyangwa ibinyoma.
Umujyi wa Antwerp Perezida Kagame yagaragaje nk’ucururizwamo diyama na zahabu kandi nta bihacukurwa, ubamo agace kitwa Antwerp Diamond District, kakaba kubatswe n’amabuye y’agaciro yasahuwe hirya no hino by’umwihariko muri Congo.
Amateka agaragaza ko hagati ya 1885 na 1960, u Bubiligi bwasahuye iyari Zaïre amabuye y’agaciro atagira ingano; arimo Diyama, Zahabu, Umuringa, Amahembe y’inzovu n’ibindi byinshi by’agaciro.
Bwayifashishije kubaka ibikorwa remezo byinshi birimo nk’Ingoro y’Ubutabera, Palais de Justice, imwe mu nini ziri ku Isi. Yavuguruwe mu gihe cy’Ubukoloni bw’Ababiligi.
Ingoro y’Umwami w’u Bubiligi na yo yubatswe mu mutungo kamere wa Congo, ku ngoma y’Umwami Léopold II. Hari kandi nka Arcades du Cinquantenaire, inyubako yubatswe ku busabe bw’Umwami Léopold II mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’u Bubiligi.
Inyubako nyinshi za kera ziri mu gace ka Avenue Louise na zo zubatswe mu mafaranga yavaga mu mutungo kamere wa Zaïre.
Mu bindi harimo nk’ingoro igaragaza amateka ya Afurika ya Tervuren n’ibibumbano byinshi biri mu Bubiligi birimo n’iby’Umwami Léopold II.


