Umunyarwandakazi ukorera muri Uganda, DJ Alisha yatangaje ibyishimo by’uko yabatijwe ndetse ashimangira ukuntu yari yaratwawe n’iby’isi binyuze mu busambanyi n’ubusinzi.
DJ Alisha uzwi cyane mu mwuga w’itangazamakuru kuri NFG Radio Uganda no mu bitaramo bitandukanye, aho akunze kugaragara yambaye imyambaro migufi, yavuze ko ibi byari bimwe mu byamubujije amahoro kugeza afashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo no kubatizwa.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Alisha yemeye ko urugendo rwo guhinduka atangiye ruzaba rugoye, ariko ko afite ukwizera kuzamufasha kurutsinda.
Yagize ati: “Ndi gushimira Imana cyane. Kubatizwa uyu munsi ni ukwemeza mu ruhame ko nemeye Yesu nk’Umukiza wanjye no kwibutswa ko ndi icyaremwe gishya muri Kristo. Ndashimira urukundo rw’Imana n’ukwera kwayo mu buzima bwanjye. ‘Umuntu wese uri muri Kristo aba ari icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize, dore byose biba bishize.’~ 2 Abakorinto 5:17.”
Yongeyeho ati: “Nari nzi ko Imana impamagariye gukora ibirenze ibyo njyewe natekerezaga, ariko nageze aho nshaka kwiyoborera ubuzima ngeraho ndatsindwa. Nabayeho mu businzi n’ubusambanyi, nishyira mu byaha kenshi cyane, kugeza aho nitakarije icyizere. Ariko nk’uko Data mwiza, Imana yanjye ntiyigeze inyihorera, yakomeje kungarukira. Nagerageje gushaka amahoro ahandi ariko ngeze aho nsanga amahoro ya nyayo ari muri We.”
Alisha yavuze ko yigeze kujya agwa agaramye mu cyumba cye, agasenga asaba Imana kumubabarira no kumukiza. Ati: “Narize cyane ndayisaba ngo intabare kandi yaranyumvise impa ishusho nshya muri Kristo. Iyo ntekereje aho nari ndi mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, sinari gutekereza ko uyu mwaka uzaba umeze gutya. Ni uko Imana ikomeye cyane.”
Yashoje avuga ko urugendo rwe rushya rutazaba rworoshye, ariko afite kwizera ko Imana izamufasha. Ati: “Uri muri njye aruta uri mu isi. Urakoze Mana kunsobanurira urukundo rwawe.”





