dizzo-2-d8ad6

DJ Dizzo yashyinguwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024 habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mutambuka Derrick, wamamaye nka DJ Dizzo, wapfuye ku wa 19 Ukuboza 2024 azize kanseri yari amaranye igihe.

Uyu musore yashyinguwe ku Irimbi rya Rusororo nyuma yo gusezerwaho bwa nyuma n’inshuti, umuryango n’abakunzi be.

Kuva ku wa 21 Ukuboza ikiriyo cyabereye iwabo mu Muyumbu kikaba cyari cyaranzwemo n’isengesho no kuzirikana ubuzima bw’uyu musore wagaragaje urugamba rwo guhangana n’uburwayi.

Ku wa 23 Ukuboza hateguwe umugoroba wo kwibuka no kwizihiza ubuzima bwa DJ Dizzo.

Nyuma yaho ku wa 26 Ukuboza umuhango wo gufata umubiri ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal wabimburiye ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma.

Amasengesho yo kumusabira niyo yabanjirije igihe cyo kumushyingura mu cyubahiro.

DJ Dizzo wavutse mu 1998 yamenyekanye mu Rwanda no mu Bwongereza, aho yahuye n’ibizazane by’ubuzima birimo gufungwa imyaka icyenda mu Bwongereza azira ibyaha bitandukanye.

Nyuma yo kwitwara neza muri gereza, yarekuwe ku wa 23 Ukuboza 2019, gusa ku bw’amahirwe make ubwo yari muri gereza kanseri yatangiye kumuzahaza.

Muri 2018 yamenye ko arwaye kandi ubuzima bwe bukomeje kujya mu Kagame, aho abaganga bamubwiye ko asigaje igihe gito cyo kubaho, ariko icyifuzo cye cyabaye kurangiriza ubuzima bwe ku ivuko.

DJ Dizzo yapfuye ku wa 19 Ukuboza 2024 afite imyaka 26.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *