Twahirwa Theophile uzwi nka DJ Theo wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda yapfuye mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025 mu bitaro bya Masaka nyuma y’igihe arembye.
Amakuru avuga ko yari amaze amasaha make ageze muri ibyo bitaro, aho yari yajyanywe mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama
Nubwo byagaragaraga ko ameze neza gato ku ikubitiro ndetse agira umwanya wo kuganiriza uwari umurwaje, nyuma yongeye kuremba maze ahita ashiramo umwuka.
DJ Theo yari amaze igihe arwariye mu bitaro byigenga bizwi nko kwa Kanimba, ariko kubera ikibazo cy’amikoro, yaje kwimurirwa mu bitaro bya Leta kugira ngo yivurize ku bwisungane mu kwivuza.
Uyu DJ wari warakoranye n’abahanzi benshi ndetse akigisha aba DJs bafite amazina akomeye mu gihugu, yasize akorana na Ibisumizi Records ya Riderman, aho yatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda.


