Joe Biden Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kurikoroza akitaranya abayobozi kubera izabukiru bituma Trump bahanganye amuha inkwenene.
Uyu muyobozi yitiranyije Perezida wa Ukraine, Zelensky n’uw’u Burusiya, Putin, ndetse na Visi Perezida we n’uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump.
Akoze ibi, nyuma y’uko akomeje gusabwa n’abo mu ishyaka rye kudakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza kuko ageze mu zabukuru.
Ubwo yari mu Ihuriro rya Nato ryabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitiranyije Zelensky na Putini
Perezida Biden ubwo yari mu kiganiro cya kabiri n’abanyamakuru, yabajije Kamala Harris niba yumva afite ubushobozi bwo kuba yamusimbura mu gihe byaba ari ngombwa.
Yagize ati “Ntabwo nari guhitamo Visi Perezida Trump [ashaka kuvuga Harris] kugira ngo abe Visi Perezida, iyo nza kuba ntazi ko afite ubushobozi bwo kuba yaba Perezida.”
Donald Trump yasamiye hejuru ibi byatangajwe na Biden, aho yahise abitangaho ibitekerezo, aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Wakoze akazi keza, Joe!”


