Abaraperi bahiriwe n’umuziki ku rwego rw’isi usanga ari bamwe mu bantu babayeho ubuzima bwiza kandi baba mu nyubako zihenze, bakagenda no mu modoka nziza kubera umutungo baba baragezeho. Dore urutonde rw’abaraperi 5 bakize kurusha abandi ku isi:
5. Eminem

Umuraperi Marshall Bruce Mathers II wamamaye nka Eminem ni we uri ku mwanya wa 5 mu baraperi bakize ku isi, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $230.
Eminem yasinyanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki,’Aftermath Entertainment’,ya Dr Dre aza kwamamara nyuma ya alubumu ‘The Slim Shady LP’ mu mwaka wa 1999 cyane cyane mu ndirimmbo “My Name Is”.
4. Dr. Dre

Dr. Dre ni we uza ku mwanya wa 4 mu baraperi bakize ku isi muei iki kinyejana cya 21, aho umutungo we ubarirwa muri miliyoni $820. Dr.Dre afite inzu zitandukanye zitunganya umuziki aho kuri ubu ari we nyiri ‘Beats Electronics’ akaba yarabanje no kuyobora iyitwa ‘Death Row Records’. Dr.Dre ni Umuraperi wanagize uruhare mu kuzamura impano z’ibyamamare nka Eminem, Snoop Dogg na 2Pac.
3. P. Diddy

Umuraperi Puff Diddy ari ku mwanya wa 3 mu baraperi bakize ku isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyoni $885. Uyu muraperi yanamenyekanye nka Puff Daddy, Puffy, Diddy cyangwa Sean Combs, yabanje gukorera umuziki we muri ‘Uptown Records’ mbere yo gushinga iye ‘Bad Boy Entertainment’ mu mwaka wa 1993. Combs yatsindiye ibihembo 3 ‘Grammy’s’ ndetse na ‘MTV Video Music Awards.’
2. Jay-Z

Umuraperi Shawn Carter wamenyekanye nka Jay-Z ari mu baraperi bakize cyane ku isi kuko aza ku mwanya wa 2, aho umutungo we ubarirwa muri miliyali $1. Jay-Z washakanye n’icyamare Beyonce Knowles, uretse amafaranga akura munkuziki hari n’ayo avana mu makipe ya siporo ashoramo imari,inzu zitunganya umuziki,inzu zicuruza imyenda,utubyiniro n’ibindi. Umutungo we n’umugore we wose ubarurirwa muri miliyali $1.5.
1. Kanye West

Umuraperi Kanye West ni we uca agahigo ko kuba Umuraperi w’umuherwe wa mbere kunisi aho umutungo we ubarirwa muri miliyali $3.2. Kanye West yabaye ni Umuraperi wakoze umuziki uramuhira kuko alubumu ze zagurishaga kopi nyinshi.bGusa amenshi mu mafaranga afite ntayakomora mu muziki kuko ari n’umushoramari aho afitanye imikoranire n’uruganda rwa ‘Adidas’ rumwinjiriza arenze miliyari $1 mu mutungo we wose. Umutungo wa Kanye n’umufasha we Kim Kardashian ubarurirwa muri miliyali $3.6
Incamake
1) Kanye West : miliyari $3.2
2) Jay-Z : miliyari $1
3) P. Diddy : miliyoni $885
4) Dr. Dre : miliyoni $820
5) Eminem : miliyoni $230


