Mu kwezi gutaha kwa Kamena, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazasinyirwa amasezerano ya mbere y’amahoro hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Ni amasezerano azasinyirwa muri White House, ahazaba hari na Perezida Donald J. Trump nk’umuhuza n’umwishingizi w’iki gikorwa cy’amateka.
Kugeza ubu usibye ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump, hari abandi bayobozi byamaze kumenyekana ko bazitabira umuhango wo gusinya ariya masezerano ashobora gushyira iherezo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’iki gihugu zirwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, kuri ubu ufatwa nk’umuhuza mu biganiro Kinshasa iri kugirana n’u Rwanda ndetse na M23.
Barimo kandi Perezida Faure Gnassingbé wa Togo uhagarariye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu biganiro byo guhuza u Rwanda na RDC, Perezida William Ruto wa Kenya kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe uyoboye SADC.
Ruto na Mnangagwa bazaba bari muri White House nk’abahamya n’abarinzi b’amasezerano y’amahoro.
Biteganyijwe ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Congo n’u Rwanda bazabanza kujya i Washington mu byumweru bitatu biri imbere, aho bazagirana ibiganiro byimbitse mu kunonosora ibikubiye mu masezerano ndetse no gukemura ibyo batumvikanagaho kugeza ubu.
Tariki 5 Gicurasi, Umujyanama wa Perezida Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, yanditse ku rukuta rwe rwa X ko u Rwanda na RDC byamaze kumushyikiriza umushinga w’amasezerano y’amahoro bizasinyana.
Yagize ati: “Ndashima umushinga w’amasezerano twakiriye uvuye i Kigali n’i Kinshasa. Ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibanze yemeranyijweho. Nizeye ko impande zombi zizakomeza kwitanga mu nyungu z’amahoro.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yemeje ko u Rwanda na RDC bamaze kugeza ku nzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikubiye mu masezerano y’amahoro, nk’uko byemejwe n’impande zombi.
Amasezerano ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazasinyana utegerejwe n’abatari bake, dore ko agiye gusinywa mu gihe intambara n’umutekano muke byari bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.


