Hari ibikorwa bitandukanye byaranze uyu munsi mu mateka harimo ibyakozwe ku bantu ku giti cyabo n’ibyakozwe n’ibihugu.
Hari kuwa 04 Kamena mu 1944 ubwo ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (Submarine) U-505 bwa Adolf Hitler bwafatwaga. Ubu ni ubwato butazibagirana mu mateka y’isi bitewe n’ukuntu bwari ntahangarwa mu ntambara Abadage barwanye.
Ku munsi nk’uyu hari mu 1919 ni bwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abagore bahawe uburenganzira bwo gutora mu nzego zose z’ubuyobozi.
Kuwa 04 Kamena kandi ni bwo urugamba rwa Midway rwatangiye, uru rukaba ari rwo rugamba rukomeye Amerika yahanganyemo n’Ubuyapani mu ntambara y’isi ya kabiri.
Mu mwaka wa 1986 tariki nk’iyi ya 04 Kamena, ni bwo umunyamerika Jonathan Pollard yahamwe n’icyaha cyo kugurisha amabanga y’igisirikare cy’Amerika kuri Israel.
Ku munsi nk’uyu ni bwo umunya Argentine Juan Peron yafatanyije n’ingabo guhirika ku butegetsi Ramon S. Castillo.
Bamwe mu byamamare bavutse kuri iyi tariki
Mu mwaka wa 1975 ku itariki ya 04 Kamena ni bwo havutse umukinnyi wa Filime Angelina Jolie avukira Los Angeles muri Amerika.
Umwami w’u Bwongereza George III na we yavutse ku munsi nk’uyu hari mu 1738.
Evan Spiegel, umunyamerika washinze urubuga rwa SnapChat yavutse ku itariki nk’iyi mu 1990.
Mu mwaka wa 1999 ku munsi nk’uyu havutse umukinnyi w’ama firimi w’umunya Korea y’Amajyepfo uzwi ku izana rya Kim-So-Hyun.
Kabuhariwe muri ruhago Lukas Podolski na we yavutse kuri iyi tariki avukira muri Poland ariko afite ubwenegihugu bw’Ubudage.
Bamwe mu bihangange batabarutse kuri iyi tariki
Mu mwaka 1039, umwami w’abami w’ubwami bwa Roma Conrad II yaratanze. Uyu akaba yarayoboye ubwami bw’Ubudage n’Ubutariyani.
Umwamikazi w’Ubufaransa wari umugore w’umwami Louis VII witwaga Adele of Champagne na we yatabarutse ku munsi nk’uyu.


