Dore impamvu 5 zitera impumuro mbi mu kanwa ndetse n’uburyo wazirwanya

Kugira impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira abantu batandukanye bagaterwa imfunwe ryo kujya mu bantu kuko igihe bavuze, bagenzi babo bipfuka ku munwa.

Urubuga Mouth Healthy rusobanura ko akenshi intandaro y’iki kibazo iterwa na bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa, zigasya ibyo uba wariye, nuko bigatanga impumuro itari nziza mu kanwa. Ubwinshi bwazo bushobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Dore mpamvu 5 z’ingenzi zitera impumuro mbi mu kanwa:

1. Isuku nke yo mu kanwa

Iyo utoza amenyo cyangwa se ukagira isuku nke mu kanwa ni yo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa.

Byakabaye byiza igihe umaze kurya byibuze nyuma y’iminota 5 ukoza amenyo, waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Kandi iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.

Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira.

2. Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa

Uduce tw’ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa.

Iyo umaze kurya, hari uduce tw’ibiryo dusigara hagati y’amenyo, ahegereye ishinya cyangwa se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.

Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe za bagiteri zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z’ishinya.

3. Ibiryo byongera impumuro mbi mu kanwa 

Hari ubwoko bw’ibiryo byongera guhumura nabi mu kanwa, rugero nka tungurusumu n’ibitunguru biri mu byongera iyi mpumuro mbi.

Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire cya ‘Sulfur’, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y’igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cg ibitunguru.

Usibye ibyo ibitunguru na tungurusumu kandi mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi, hari n’amafi , imboga zimwe na zimwe nk’amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.

4. Ibibazo mu rwungano ngogozi

Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa harimo indwara yo kugaruka kw’ibyo wariye mu muhogo. Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n’ikirungurira, ukumva mu mihogo cyangwa mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa bitera impumuro mbi.

5. Amata

Amata n’ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n’izindi ntungamubiri dukenera. Gusa ni kimwe mu bitera guhumura nabi mu kanwa.

Mu mata habonekamo aside ya ‘Amino’, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, ni ko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo ‘Hydrogen Sulfide’ ni yo itera umuhumuro nk’uw’ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.

Dore uburyo ushobora kurwanya impumuro mbi mu kanwa

Niba uri ahantu utashobora koza amenyo nyuma yo kurya, gerageza urye shikarete, ni byiza kurya izitarimo isukari, byibuze nyuma yo kurya iminota 5.

Gerageza kunywa amazi asukuye uko ubishoboye ku munsi kuko asukura mu kanwa avanamo bagiteri, ndetse agatuma amacandwe akorwa cyane.

Isuku ihagije mu kanwa ni ngombwa, ugomba koza amenyo byibuze 2 ku munsi. Ni ngombwa kandi koza ururimi ariko udakubyeho cyane.

Kwibanda ku biryo bikungahaye kuri vitamin C, bituma bagiteri zitabasha gukurira mu kanwa.

Ugomba guhindura uburoso bw’amenyo byibuze nyuma y’amezi 3.

Mu gihe ufite ikibazo cy’amenyo ugomba kugana muganga w’amenyo akaba yagusuzuma hakiri kare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *