Dore uko imikino y’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda ipanze

Umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Rwanda Premier League) wageze, aho amakipe akomeye arimo Police FC, Rayon Sports, APR FC, na AS Kigali, aramanuka mu kibuga.

Police FC na Amagaju FC zatangiye umunsi wa 11 zesurana uuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Police FC.

Rayon Sports na Vision FC ni Umukino uraza kuba ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, ni umukino utegerejwe n’abafana benshi. Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 23, ntiyigeze itsindwa muri shampiyona muri uyu mwaka. Ku rundi ruhande, Vision FC iraza ifite icyizere cyo gutsinda, nyuma yo kubona intsinzi ya nyuma kuri Bugesera FC.

Vision FC ifite abakinnyi bakomeye nka Kwizera Pierro na Twizerimana Onesme, bashaka kuzitwara neza, ariko Rayon Sports izaba ifite igitutu cyo kubungabunga umwanya wa mbere.

APR FC na AS Kigali ni Umukino uraza kuba Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, umukino uzahuza APR FC na AS Kigali ni umwe mu mikino ikomeye muri shampiyona. APR FC izaba igiye gukora ibishoboka byose ngo ihagarike amateka mabi imazemo iminsi itabona intsinzi kuri AS Kigali mu myaka itanu ishize. AS Kigali nayo irashaka kugumana umwanya wa kabiri ku rutonde.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 11 wa shampiyona izarangwa n’intambara ikomeye, aho amakipe atandukanye azaba akina ashaka amanota atatu kugira ngo akomeze kuba mu myanya y’imbere.

Imikino Iteganyijwe:

29 Ugushyingo 2024: Police FC vs Amagaju FC
-30 Ugushyingo 2024: Muhazi United vs Bugesera FC, Musanze FC vs Etincelles FC, Mukura VS vs Marine FC, Gasogi United vs Gorilla FC, Vision FC vs Rayon Sports
01 Ukuboza 2024: Rutsiro FC vs Kiyovu SC, AS Kigali vs APR FC

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *