Dore uko wakwirinda gusohora vuba udakoresheje imiti

Kurangiza vuba bisobanurwa ukuntu gutandukanye ariko abenshi bahuriza ku kuba ari igihe umugabo cyangwa umugore agejeje ibyishimo bye ku ndunduro mugenzi we bitaragenda uko ariko kandi abandi bakavuga ko ari igihe umugabo arangije ataragera mu gikorwa nyirizina cyangwa bikabaho hatarashira iminota ibiri.

gusa kurangiza vuba birakira rwose kandi imiti yo kwa muganga si ngombwa. Ahubwo inama uhabwa iyo uzikurikije neza birakira.

Gutuza ukumva ko nta kikwirukansa
Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.

Gukanda umutwe w’igitsina
Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.

Kwiyakana
Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, kuramo utuze. Nihashira akanya wongere, gutyo gutyo.

Kwitegura bihagije
Wikorana imibonano ihubi; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.

Kwisiramuza
Kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.

Guhindura position
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.

Gukoresha agakingirizo
Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya 2 uratinda kurangiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *