Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwaregewe umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wamenyekanye mu gukora inkuru zibanda ku butabera, aho aregwa ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho.
Nkundineza Jean Paul ku wa 16 Ukwakira 2023, nyuma yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamuhamagaje.Icyo gihe uru rwego rwatangaje ko rurimo kumukurikirana ku byaha byavuzwe haruguru.
Ibi byaha byose Jean Jean Paul ashinjwa bivugwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umurongo w’urubuga rwa YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha ndetse anamutera ubwoba.Muri iyi dosiye kandi haregwamo shene 2 za You Tube uyu munyamakuru yatambukirizagaho ibiganiro.
Izo shene ni iyitwa Jalas Official ya Irasubiza Jules ndetse na 3D tv plus ya barimo Ndikubwimana Eric.Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha Nkundineza yaregewe Urukiko bitahindutse, ahubwo ari bine nk’uko iperereza ry’ibanze rya RIB ryabigaragaje.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwaregeye dosiye ya Nkundineza Jean Paul, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nubwo butegereje guhabwa itariki yo kuburaniraho.


