Muri Kivu y’Amajyaruguru,ku itariki ya 15 Ukwakira 2024, Sosiyete sivile yasabye Inteko Ishinga Amategeko ko igabanya ku kigero cya 50% uburyo inzego z’imirimo ya Leta zikoreshamo umutungo kugira ngo haboneke amafaranga yo guhemba abarimu bari mu myigaragambyo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Goma, iyi sosiyete yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibibazo byatewe no guhagarika amasomo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2024-2025, nyuma y’imyigaragambyo y’abarimu bo mu mashuri ya Leta kuva tariki ya 2 Nzeri 2024.
Iyi sosiyete yagaragaje ko ibabajwe n’amakimbirane akomeje kugaragara hagati ya Leta na sendika z’abarimu, nubwo inama nyinshi zimaze kuba hagamijwe kugera ku mwanzuro.
John Banyene, umuyobozi w’iyi sosiyete, yavuze ko kuva hafi imyaka 20 ishize, iyi myigaragambyo ikomeza kuba buri gihe hatangiye umwaka w’amashuri, igira ingaruka ku burezi bw’abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta.
Ati: “Abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru, ntibiga. Imyigaragambyo buri gihe ikorwa hatangiye umwaka w’amashuri, mu myaka irenga 20, yateje igabanuka ry’ireme ry’uburezi mu buryo bugaragara.”
Ku bwe,avuga ko Leta ikwiriye gushaka umuti uhoraho ku byo abarimu basaba kugira ngo umwaka w’amashuri utazagenda nabi.
John Banyene, asaba abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko n’abagize Sena kwifashisha ibi biganiro birimo gukorwa, bagabanya ku kigero cya 50% amafaranga ajya mu bikorwa by’ubuzima bw’inzego za Leta, maze bakonera imishahara y’abarimu n’abandi bakozi ba Leta “batitabwaho.”
Uru rwego rwa sosiyete sivile rurasaba Minisitiri w’Uburezi guhita yongera ingengo y’imari igenerwa uburezi, by’umwihariko yibanda ku kongera imishahara y’abarimu.
Muri iki gihe, ubuyobozi bw’intara bwa sosiyete sivile burasaba abarimu bari mu myigaragambyo kugaruka byihutirwa bagakomeza kwita ku banyeshuri, bagaragaza umutima w’ubutwari nk’uko abasirikare b’abanyekongo babigenza, nubwo bafite umushahara muto, ariko bagashyira imbere inyungu rusange z’igihugu.


