Ingabo za Uganda ziri mu zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,ziri mu gihirahiro nyuma y’uko ngo zitarabona amabwiriza azemerera kuzinga utwangushye bava muri iki gihugu.
Ni nyuma y’uko izi ngabo za EACRF zahawe nyirantarengwa yo kuba uhereye taliki 8 Ukuboza 2023, zizaba zamaze gukura ibirenge byazo muri Congo.Ku ikubitiro iza Kenya zamaze guhambira ibyazo ziragenda hasigara iz’Abarundi,Sudan na Uganda.
Mu nama iherutse kubera i Rusha muri Tanzania , yemeje ko ingabo za EACRF zitazongererwa manda.Ibyo byemejwe nyuma y’igihe gito Guverinoma ya Congo na SADC bashyize umukono ku masezerano yemerera ingabo zibumbiye muri uyu muryango kohereza ingabo muri RDC zizasimbura izi zo muri EAC.
Kugeza ubu rero ingabo za Uganda ziri muri iki gihugu , zivuga ko zikomeje gukora inshingano zazo ariko ngo kugeza ubu ntibazi niba bazataha cyangwa niba bazahaguma.Ni mu gihe habura amasaha 48 gusa ngo manda yabo ibe irangiye bityo bakabaye bahawe amabwiriza abakura mu gihirahiro.
Izi ngabo za EACRF manda yazo irangiye, mu gihe intambara ya FARDC na M23 ikomeje mu bice bimwe na bimwe bya RDC muri Kivu y’Amajyaruguru.Hari amakuru avuga ko aba barwanyi b’i Sarambwe bamaze kwigarurira agace ka Mushaki karinzwe n’ingabo z’Abarundi.


