Dr Habineza azongera ahagararire DGPR mu matora y'umwaka utaha

Dr Habineza abona kuba Umukuru w’Igihugu mu mwaka utaha bishoboka

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR (Green Party) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije yagaragaje ko kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka utaha bishoboka.

Mu nteko rusange ya DGPR yabereye mu karere ka Gasabo tariki ya 13 Gicurasi 2023, Dr Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka, abanyamuryango bemeza ko ari we uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka w’2024.

Si ubwa mbere yaba abaye umukandida kuri uyu mwanya ukomeye kurusha indi mu gihugu kuko no mu 2017 yabaye we, agira amajwi 0.48%. Icyo gihe Paul Kagame wahagarariye FPR Inkotanyi yagize amajwi 98.79%, Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga yagize 0.73%.

N’ubwo ari we wagize amajwi make mu bakandida bose bahataniraga uyu mwanya, Dr Habineza yatangarije BBC Gahuza ko bitandukanye no mu 2017, ubu ishyaka ayoboye rimaze imyaka 5 rihagarariwe muri politiki y’igihugu. Ati: “Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka itanu dukora politiki ku rwego rwa Leta, turi mu nteko ishinga amategeko.”

Dr Habineza asobanura ko ibyo DGPR yasezeranyije Abanyarwanda ryabikoze ku kigero kirenze 70%, kandi ko n’ibindi rizabikora. Ati: “Abanyarwanda babonye ko ibyo twababwiraga byari byo, ko imvugo ari yo ngiro, tutigeze tubabeshya na hamwe. Byose birenze 70% ibyo twababwiye, byagezweho. Kuburyo ubu tubabwiye ibindi bintu, bahita bumva ko tutari abantu babeshya rwose, turi abantu bahagaze ku kuri kwacu, kandi turi mu nyungu z’Abanyarwanda.”

Nyuma yo gusobanura ibyo iri shyaka ryagezeho, Dr Habineza yagaragaje ko afite icyizere ko abazamutora bazaba ari benshi ugereranyije no mu mwaka w’2017. Kuri we kandi, kuba Perezida mu mwaka utaha birashoboka. Ati: “Njyewe mfite icyizere ko Abanyarwanda bazongera batugirire icyizere kirenze icyo batugiriye ubushize.”

Dr Habineza ashobora kuzahatanira uyu mwanya n’abarimo Paul Kagame, n’ubwo we ataremeza niba azongera guhagararira FPR Inkotanyi.

Dr Habineza azongera ahagararire DGPR mu matora y'umwaka utaha
Dr Habineza azongera ahagararire DGPR mu matora y’umwaka utaha

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *