Dr. Habineza aremeza ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda amatora

Umunsi wa munani wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero, ahabimburiye ahandi mu ntara y’uburengerazuba, nyuma y’iminsi 7 yibanda mu mujyi wa Kigali, intara y’amajyepfo n’iy’uburasirazuba.

Aha hose avuga ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda aya matora n’abadepite b’ishyaka rye bakazagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko; ibizamuhesha gushyira mu bikorwa ibyo abasezeranya aho agera hose.

Mu Ngororero Habineza yashimye uburyo yakiriwe n’abaturage n’ubuyobozi bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, wabasabye abaturage gutega amatwi neza ibyo uyu mukandida, kimwe n’abandi bakandida bababwira, bakazashishoza mu mahitamo yabo, bagatora uwabanyuze kurusha abandi.

Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ati: “Turishimye cyane uburyo mwatwakiriye neza cyane, muri benshi cyane, tunashimira cyane ubuyobozi buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Imana ibahe umugisha.”

Yakomeje ati” Mbazaniye ibyiza inaha i Ngororero, nkanabibifuriza nk’uko data yanyise Habineza.”

Nk’uko yabikoze n’ahandi hose yanyuze, nyuma yo kubwira abaturage ibifatika byakozwe ku buvugizi bwe birimo kuzamura uburezi, kunoza ubuvuzi cyane ku bakoresha mituweli, kunoza ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi, yababwiye ko abahishiye byinshi birimo kongerera ingufu RIB n’izindi nzego z’umutekano, gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi mu bice atarageramo, guca akarengane mu butabera n’ibindi.

Ku byo guca akarengane, Dr Frank Habineza yagize ati: “Habineza yanga akarengane cyane kurusha ibindi byose. Nimungirira icyizere, gufunga abantu iminsi 30 y’agateganyo kandi wenda azira ubusa cyangwa icyaha yakoze cyari gukemurirwa no mu bunzi, akamaramo imyaka 2 cyangwa 3 ngo haracyakusanywa ibimenyetso, bizavaho hajye hubahirizwa amategeko hafungwe koko ufite icyaha, kuko gufunga umuntu nta perereza ryakozwe mbere, iyo arengana bigira ingaruka ku buzima bwe n’ubw’umuryango we.”

Yashimangiye nk’uko yanabuvuze ahandi hose amaze kugera ko azashyiraho ikigega cy’indishyi, uwafunzwe bikaza kugaragara ko yarenganaga ahabwe izo ndishyi, akarengane mu butabera gacike burundu.

Habineza kandi yabwiye abanya-Ngororero ko ari ahabo ho kuzahitamo neza bakazamuhundagazaho amajwi we n’abadepite b’ishyaka rye Ku wa 15 Nyakanga, kugira ngo ibyiza byose abahishiye birimo 30% yasigaye kuri 70% y’ibyo yabemereye ubushize yiyamamaza bizabagereho nta nkomyi.

Nyuma y’ijambo rye, Bwiza.com yateye icyumvirizo mu baturange ngo yumve uko baryakiriye.

Mukamana Vestine yavuze ko “Turamwumvise, ibyo atubwiye biratunyuze, tuzamutora.”

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena, biteganijwe ko akomereza mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *