Dr Kalibata yahembewe guteza imbere ibiribwa ku Isi

Dr. Agnes Kalibata, wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira yahawe igihembo cya ‘Justus-von-Liebig Award for World Nutrition’, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi.

Dr Kalibata kuri ubu usigaye ari umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), yaherewe kiriya gihembo muri Kaminuza ya Hohenheim mu Budage ahizirihirijwe umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.

Kalibata yayoboye MINAGRI hagati ya 2008 na 2014, mbere yo kugirwa umuyobozi wa AGRA. Nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagize uruhare mu kugabanya ubukene kuko bwagabanyutse ku kigero cya 50 % bigizwemo uruhare na politiki y’ubuhinzi yo kuzamura abakiri bato.

Kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Dr. Kalibata yabaye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu nama y’ibiribwa.

Mu mwaka wa 2019 Umuryango Nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS), wamuhaye umudali w’ishimwe kubera uruhare rwe mu guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.

Mbere yuko yinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakoze hafi imyaka icumi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana na Kaminuza ya Makerere n’iya Massachusetts.

Yahawe kandi impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu mwaka wa 2018 na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.

Mu myaka itandukanye yagiye ahabwa ibihembo birimo Africa Food Prize, World Farmers Organization n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *