Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) cyanyomoje amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga avuga Dr Kayumba Christopher yapfiriye muri gereza aho yari afungiye. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku wa 10 Werurwe 2020, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiraga ubutumwa buvuga ko Dr Kayumba Christopher wigishije muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho yasanzwe yapfuye. Ni amakuru yakwirakwijwe bwa mbere n’uwitwa Chief Mazi Okunuka abinyujije ku rubuga rwa Twitter. Mu kuvuguruza ibi, hasohotse itangazo rigira riti ” RCS iranyomoza amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr Kayumba Christopher yaba yapfuye.” Itangazo rikomeza rigira riti” Ni muzima kandi ubu ameze neza aho afungiye by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, kandi arasurwa nk’abandi bagororwa.” Ku wa 31 Ukuboza 2019 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwafashe umwanzuro wo gufunga iminsi 30 y’agateganyo, Dr Christopher Kayumba, ashinjwa ibyaha birimo ubusinzi no gukorera ibyaha ku kibuga cy’indege. Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi afatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe akurikiranyweho ibyaha birimo gusinda ku mugaragaro, ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege. Nyuma yo gufatwa yakorewe dosiye yoherezwa mu bushinjacyaha, ashyikirizwa urukiko ngo yisobanure ku byo ashinjwa, ari bwo yaje gukatirwa by’agateganyo.

Ubu butumwa bwa RCS bwabanje gusibwa ku rukuta rwa Twitter nyuma busubizwaho.


